Rusizi: Imvura ivanze n’umuyaga byasenye ibyumba bibiri  by’ishuri

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Imvura ivanze n'umuyaga byasakambuye ibyuma bibiri  by'ishuri

Umuyaga mwinshi uvanze n’imvura byasakambuye ibyumba bibiri by’ishuri rya GS Kibangira  ryo mu kagari ka Ryankana  mu Murenge wa Bugarama,Akarere ka Rusizi.

Iki kiza kibasiye iki kigo cy’ishuri ku gicamunsi wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo ine n’itanu (14h45)  .

Umuyobozi w’iri shuri , Niyimpagaritse Calixite ,yahamirije UMUSEKE ko iyi mvura yaguye iminota micye, nubwo byabaye nta wahasize ubuzima.

Hakomeretse byoroheje abanyeshuri batatu  bahise bajyanwa kwitabwaho mu bitaro.

Ati” Ibyumba byasakambutse ni bibiri kimwe muri byo nicyo kigirwagamo. Abanyeshuri batatu nibo  bakomeretse byoroheje kandi bari kwitabwaho n’abaganga.Turashaka ubundi buryo bwo kubona aho abanyeshuri bigira, twahise duhumuriza ababyeyi n’abanyeshuri”.

Ishuri rya Gs Kibangira ry’igamo abanyeshuri 1175.

Ubuyobozi buvuga ko hakomeretse abana batatu ariko byoroheje

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *