Rwanda: Abantu 15 bamaze gukira Marburg

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abantu 15 bamaze gukira Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 abandi bantu batatu bakize indwara ya Marburg, abamaze gukira bose hamwe baba 15. Kuri uwo munsi nta wapfuye azize Marburg, nta n’uwanduye mushya wabonetse, abarimo kuvurwa ni 30.

MINISANTE ivuga ko iyi Indwara ya Marburg imaze kuboneka mu bantu 58 , abantu 13 muri bo bapfuye. Ibipimo byose bimaze gufatwa ni 2949 .

Minisiteri y’Ubuzima ivuga  ko kuva hatangazwa ko indwara ya Marburg yageze mu Rwanda, abarwayi bashya n’abo bahuye bagiye baboneka muri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bose bashyizwe mu kato kandi bitabwaho n’abaganga.

Yongeraho ko kugeza ubu ibipimo bifatwa bigaragaza ko iyi ndwara itakwiriye mu Gihugu.

Abantu bagirwa inama  yo gukomeza kurangwa n’umuco w’isuku, bakaraba neza kenshi n’amazi n’isabune, birinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Marburg.

Virusi ya Marburg yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’umuntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku bintu n’ahantu ayo matembabuzi yageze.

UMUSEKE.RW

 

 

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *