Shaddyboo yavuze amagambo yahindura ubuzima bwa benshi

Mbabazi Shadia, uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje amagambo y’ubwenge ashobora guhindura ubuzima bwa benshi, yabafasha kwiyakira no kudacika intege mu rugendo rw’indoto zabo.

Shaddyboo yagarutse kuri ibi mu butumwa bwe ku rubuga rwa X, aho yibukije ibihumbi by’abamukurikira ko inzozi z’umuntu zigenda kwinshi, bityo agomba kutacogora mu rugendo rwo kuzikabya.

Yagaragaje ko kuva mu bwana, buri muntu aba afite indoto y’icyo yifuza kuzaba n’ibyo azakora, ariko uko akura, izo ndoto zishobora guhinduka, bigatuma yisanga mu bindi.

Yagize ati “Iyo turi abana, twese tuba dufite inzozi. Twibwira ko tuzaba abashakashatsi mu isanzure, abahanzi, cyangwa tukazenguruka isi abandi aba pilote. Icyo gihe, byose bisa n’ibishoboka.”

Yakomeje agira ati “Ariko uko dukura, akenshi ukuri kurigaragaza kandi izo nzozi zikagenda zishira… Nyamara mu kuri ,izo nzozi ziracyari aho, mu mitima yacu.”

Uyu mugore, uri mu batigisa imbuga nkoranyambaga, akomeza avuga ko n’ubwo umuntu ashobora gucika intege, byose biba bigishoboka mu gihe agihumeka.

Ati “None se nkubwiye ko byose bigishoboka ? Nta cyo bitwaye aho ugeze uyu munsi, ntarirarenga ku buryo byakubuza gukurikirana inzozi zawe no kuzigeraho. Bisous.”

Nubwo Shaddyboo akunze gutarangwa ku mbuga nkoranyambaga, akenshi agaragaza umutima w’urukundo mu gufasha abakene no kugira inama abumva ko Isi yabituniyeho.

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko batandukana mu 2016.

- Advertisement -
Shaddyboo anyuzamo akagira inama abantu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW