U Rwanda rugiye kwakira imurikagurisha Nyafurika ry’Ingufu

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Kuva ku wa Mbere tariki 4 Ugushyingo kugeza ku wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo, u Rwanda ruzaba ruri kwakira Imurakagurisha Nyafurika mu by’Ingufu izitabirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye mu ngufu.

Ni imurika rizabera muri Kigali Convention Center rikaba ryarateguwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo, Ikigo cy’u Rwanda gitegura inama( Rwanda Convention Bureau) n’Ikigo Africa Energy Expo.

Byitezwe ko abazitabira barimo abafatanyabikorwa mu by’ingufu barimo abayobozi b’ibigo bitunganya ingufu, abo mu nzego za leta muri Afurika, bagamije kuganira ku buryo uyu mugabane wakwihaza mu ngufu bijyanye n’intego z’iiterambere rirambye.

Ibigo bitandukanye mu by’ingufu bizamurika ibyagezweho mu ngufu zisubira ndetse zitanangiza ikirere, uburyo bwo gusakaza ingufu ndetse butanga ibisubizo birambye.

Hazaba kandi n’ibiganiro bizahuza abayobozi batandukanye mu by’ingufu bazaba baganira ku cyakorwa ngo Afurika yihaze mu by’ingufu.

Mu Kwakira 2023, ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru cyateguraga iyi nama, inzego zitandukanye zagaragaje ko iri murikagurisha Nyafurika ry’ingufu ari n’umwanya mwiza ku gihugu mu kwakira ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Iri murika risanze u Rwanda rugeze ku kigero cya 80% mu kugeza amashanyarazi ku baturage, gusa mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda ruzageza amashanyarazi mu ngo ku gipimo cya 100%.

Muri Afurika hari abaturage basaga miliyoni 600 badafite umuriro w’amashanyarazi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -