Ufitinema wakiniye Amavubi agiye kujya kwivuza Kanseri

Biciye mu bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Ufitinema Clotilide wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, She-Amavubi, agiye kujya kwivuza Kanseri mu Buhinde.

Mu kwezi kwa Nzeri 2024 ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Ufitinema Clotilide afite uburwayi bwa Kanseri, kandi agomba kujya kwivuza mu gihugu cy’u Buhinde. Ni nyuma yo kubanza kwivuriza mu Rwanda ariko akoherezwa mu Buhinde nk’igihugu kizwiho ubuhanga mu kuvura ubu burwayi.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Ufitinema azajya kwivuza ku munsi w’ejo nyuma y’uko ubushobozi bwo kumuvuza bubonetse. Azaherekezwa n’umurwaza we basanganywe usanzwe umufasha.

Iyi kanseri yabonywe mu misokoro ya Ufitinema. Yahise yoherezwa kwivuriza ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, maze na ho bamuhuza na Dr. wamufasha mu gihugu cy’u Buhinde. Uzamuvura, yamubwiye ko bisaba ko azishyura miliyoni 5 Frw, maze imisokoro irimo iyo kanseri igakurwamo hagashyirwamo indi.

Uyu mukobwa yabwiwe ko yakira mu gihe yaba abashije kujya kwivuza hakiri kare iyi kanseri itarafata indi ntera. Mu gihe yari amaze CHUK, yongererwaga amaraso kuko iyi kanseri ari yo yayamwonkaga ndetse ikaba yangiza abasirikare b’umubiri.

Uyu mukobwa w’imyaka 26, yakiniye amakipe arimo Mutunda WFC, Bugesera WFC n’ikipe y’Igihugu y’Abagore.

Ufitinema yakiniye Amavubi y’Abagore

UMUSEKE.RW