Umufatanyabikorwa wa Inyemera WFC yayihinduriye ubuzima

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kubona umufatanyabikorwa witwa “Alex Stewart International Ltd” ukora ibijyanye no gupima amabuye y’agaciro, ikipe ya Inyemera WFC ikina muri shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya mbere, ihamya ko ubuzima bwahindutse n’ubwo hakiri gushakwa abandi bafatanyabikorwa bunganira iyi kipe.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino 2024-25 utangira, amakipe abiri y’abagore akina shampiyona y’icyiciro cya mbere, yabonye umufatanyabikorwa witwa “Alex Stewart International Ltd”, ukora ibijyanye no gupima ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro. Ni umufanyabikorwa ufite ibyo wahaye aya makipe ariko na yo akamufasha kumenyekanisha ibyo akora kugira ngo imikoranire ikomeze irusheho kuba myiza.

Aganira na UMUSEKE, Umuyobozi wa Inyemera WFC, Kabalisa Teddy, yavuze ko banyuzwe no kubona uyu mufatanyabikorwa kuko hari ibyahindutse mu buzima bwa buri munsi n’ubwo hakiri byinshi bikenewe muri iyi kugira ngo ikipe ibashe kugera ku ntego za yo.

Ati “Turashimira Alex Stewart International Ltd kuba yaraje ngo tubashe kugendana muri uyu mwaka. Hari iby’ibanze yaduhaye kandi turabishima. Yatwijeje byinshi kandi natwe turamwizeza umusaruro mwiza kandi hamwe no gufatanya tuzagera ku ntego zacu.”

Uyu muyobozi yakomeje yibutsa abagiseta ibirenge mu kuza gutera inkunga amakipe y’abagore, ko bakwiye gutinyuka kuko ruhago y’abagore mu Rwanda imaze kuzamura urwego n’ubwo bamwe bikigoye ko baza kureba iyi shampiyona.

Ati “Navuga ko bamwe ari ukutamenya amakuru ko umupira w’abagore wazamuye urwego. Nagira ngo baze baturebe, barebe urwego tugezeho. Ibyo baterekeza baze babihunyuze ku bibuga badutere inkunga bazabona ubushobozi bw’abagore.

Ikipe ya Inyemera WFC ikinisha imyambaro yanditseho umufatanyabikorwa wa bo. Uretse uyu mufatanyabikorwa kandi, n’Akarere ka Gicumbi ni umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe imaze imyaka 20 ishinzwe.

Alex Stewart International Ltd ni umufatanyabikorwa mushya wa Inyemera WFC y’i Gicumbi
Umuyobozi wa Inyemera WFC, Kabalisa Teddy, arakangurira abashoramari kuza gushora imari muri ruhago y’abagore
Inyemera WFC yambara imyambaro yanditseho amazina y’umufatanyabikorwa wa yo

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *