Umuhango wo Kwita izina abana b’ingagi wasubitswe

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB,rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wasubitswe.

Umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 20 wari uteganyijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024.

Itangazo rya RDB  ryashyizwe hanze ntirivuga impamvu nyamukuru yo gusubika iki gikorwa gusa rivuga ko ikindi gihe uyu muhango igihe uzabera kizatangazwa .

Gusa hashize igihe mu Rwanda hari Virus ya Marburg bikekwa ko yaba ari yo ntandaro mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Uyu muhango uzaba ku nshuro ya 20 aho abana b’Ingagi 22 ari bo bazahabwa amazina.  Kuva uyu umuhango wo Kwita Izina watangira, abana b’Ingagi 395, ni bo bamaze guhabwa amazina.

Abana 22 b’ingagi bagiye kwitwa amazina

UMUSEKE.RW