Umukinnyi wo hagati wa Manchester City n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Rodrigo Hernández [Rodri], yegukanye umupira wa Zahabu [Ballon d’Or ya 2024] nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi muri uyu mwaka, iba iya mbere atwaye.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 28 Ukwakira 2024, ni bwo mu Mujyi wa Paris hatangiwe ibihembo ku bitwaye neza muri uyu mwaka, bitangwa na France Football, bigahabwa abitwaye neza muri ruhago mu byiciro bitandukanye. Ni ibirori byari bikurikiwe n’abarenga miliyoni 400 ku Is.
Umwe mu bakinnyi batekerezwa ko ashobora kuba ari we wegukana umupira wa Zahabu, ni Vinicius Junior ukinira Real Madrid yo muri Espagne n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, ariko haje kuba ibitandukanye n’ibyo benshi batekerezaga.
Rodri wa Manchester City w’imyaka 28, ni we wegukanye igihembo gikuru kuruta ibindi nyuma yo kugira umwaka mwiza yagiranye na Manchester City mu mwaka ushize w’imikino 2023-2024.
Ni igihembo cyatanzwe na George Weah wacyegukanye mu 1995, akaba nyuma yo kuba umunyabigwi mu mupira w’amaguru yarabaye Umunyapolitiki mwiza akanayobora Igihugu cya Libérie.
Rodri ari kumwe na Man City, yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ndetse abigizemo uruhare mu bitego 17, batwarana UEFA Super Cup ndetse mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne atwara Euro 2024.
Uyu mukinnyi yabaye Umunya-Espagne wa kabiri wegukanye iki gihembo nyuma y’uwitwa Luis Suárez wabikoze mu 1960. Abakinnyi bo muri iki gihugu babikoze ariko ntibatware iki gikombe barimo Raúl González, Xavi, Iniesta, Fernando Torres n’abandi.
Rodri wifuje kuba yahagarika umupira w’amaguru igihe yari akiri mu myaka yo hasi gusa umuryango we ukamuba hafi, yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutuma agera ku nzozi ze.
Ati “Mfite benshi bo gushimira harimo UEFA, France Football, umuryango, abo dukinana n’abakunzi banjye, abantoye n’abandi bose. Nkiri umwanya nagiraga inzozi zo kugera ku rwego rwo hejuru. Ndashimira Manchester City kuko iyo bataba bo ntabwo mba ndi aha.”
- Advertisement -
Yongeye kandi guha amahirwe Lamine Yamal amwereka ko na we yagera ku rwego rwo hejuru ati “Lamine Yamal azatwara Ballon d’Or vuba, ndabyizeye. Komeza ukore cyane, ukomerezeho, uzagerayo.”
Mu bakinnyi Rodri yahigitse harimo Vinícius Jr na Jude Bellingham bamenye ko batari bwegukane iki gihembo bagahita bahitamo kutirirwa bajya mu Bufaransa muri ibi birori.
Karl-Heinz Rummenigge yatanze ubuhamya bwa Franz Beckenbauer uherutse kwitaba Imana, ndetse aha n’umugore we Heidi Beckenbauer, igihembo cy’ibigwi by’umugabo we.
Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu Bagore ni Aitana Bonmatí ukinira FC Barcelone ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore. Uyu mwanya yawuhigitseho bagenzi bakinana aribo Caroline Graham Hansen na Salma Paralluelo.
Rutahizamu wa Bayern Munich, Harry Kane n’uwa Real Madrid, Kylian Mbappé bahembwe igihembo kizwi nka Gerd Müller Trophy gihabwa uwatsinze ibitego byinshi. Aba bombi binjije 52.
Mu bindi bihembo byatanzwe, Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya ’Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21.
Jenni Hermoso ukinira Tigres Femenil yo muri Mexique yahawe Igihembo cya Socrates Award abikesha ibikorwa by’ubumuntu akora mu gufasha abatishoboye.
Umunyezamu wa Aston Villa n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Emiliano ‘Dibu’ Martínez, yongeye kwegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk’Umunyezamu Mwiza.
Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Carlo Ancelotti wa Real Madrid mu bagabo ndetse na Emma Hayes utoza Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bagore. Ni igihembo cyatanzwe na Hristo Stoichkov wegukanye Ballon d’Or mu 1994.
Real Madrid yatowe nk’Ikipe Nziza y’Umwaka mu Bagabo yatsindiye iki gihembe nubwo itigeze igaragara, mu gihe FC Barcelona Femeni yahize andi makipe mu Bagore.
Ibirori byo gutanga Ballon d’Or byayobowe n’Umunya- Côte d’Ivoire Didier Drogba afatanyije n’Umunyamakuru Sandy Héribert.
UMUSEKE.RW