Update: Umunyeshuri wa G.S Mugongo “yarasiwe mu gikorwa cyo gufata abacoracora”

UMUSEKE UMUSEKE
CP VB SANO aganiriza abaturage

Rubavu: Ubuyobozi bwa Polisi ku rwego rw’igihugu bwagiye guhumuriza abaturage mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu nyuma y’uko umupolisi arashe umwana wari ugiye ku ishuri.

Amakuru avuga ko abapolisi bakorera mu murenge wa Bugeshi ubwo barimo bashakisha abakora magendu bazwi ku izina ry’abacoracora, barashe umwana w’umunyeshuri witwa Mushinzeyesu Emerance wiga kuri Group Scolaire Mugongo wari ugiye ku ishuri.

Uyu mwana ngo aturuka mu muryango uvugwaho magendu. Ababibonye bemeza ko yari afite amakayi mu ntoki, azindutse ajya ku ishuri ko aho yiga harimo urugendo uvuye iwabo.

Uburakari bwafashe abo muri uwo muryango, bashyamirana na Police bafata umurambo bawujyana iwabo. Amakuru avuga ko abaturage bagera kuri batandatu bakomerekejwe n’amasasu muri uko gushyamirana, naho abacoracora batwaye magendu bari bafute barababura.

Mu ijambo Umuyobozi wungirije wa Polisi ku rwego ushinzwe ‘Operations’, CP Vincent SANO yabwiye abaturage ko igikorwa cyabaye cyababaje Polisi.

Ati “Muri iyo operation ntabwo byadushimishije, twese tuba twababaye kubera ko byagenze gutyo.”

Yavuze ko abaturage bakwiye kubaha inzego z’umutekano, ntibazitere amabuye, ahubwo ngo bakwiye gukorana n’inzego z’umutekano zose.

Yagize ati “Twebwe iyo turi mu kazi nijoro, mu mwijima tuba turyamiye amajanja ducunze umutekano wanyu mwese, ari abanyerondo mwitoreye, abashinzwe umutekano mu midugudu, ari abapolisi n’abasirikare dukora ku manywa na nijoro ngo tubone umutekano, uutekano ntituwufite se?… Umutekano turawufite ibigenda nabi, ibi byabaye turabashakira umuti dufatanyije namwe mwese.”

CP SANO yavuze ko nta mupolisi wahutse mu baturage ngo arase, {Abaturage bavugira rimwe bagaragaza ko batishimye}, akomeza avuga ko umupolisi yarashe abantu yahagaritse nijoro {Abaturage bavugira rimwe bavuga ko byabaye ku manywa}.

- Advertisement -

Yasabye abaturage ko igihe umupolisi cyangwa undi ushinzwe umutekano abahagaritse bakwiye guhagarara aho gutera ibisongo, amabuye cyangwa kuvuduka.

Ati “Umucengezi asa natwe, uramutwe wirutse umupolisi yagutandukanya n’umugizi wa nabi gute? Iyo uwo twakekaga ko ari umugizi wa nabi yirutse, nta kundi turarasa.”

Yavuze ko ibikorwa by’iterambere abaturage bageraho babikesha umutekano, avuga ko amasasu atari yo yonyine ahungabanya umutekano ko na magendu ihungabanya umutekano.

Ati “Ndababona mwababaye, natwe twababaye, twaratse akazi ngo tuze twifatanye namwe, ako kababaro kareke gukomeza kudufata ngo mukore amakosa.”

Mayor wa Rubavu MULINDWA Prosper yabwiye abaturage ko ubuyobozi bwababajwe n’uko umunyeshuri yarashwe, “ariko ko yarasiwe mu baforoderi.”

Yavuze ko ubuyobozi bufatanya n’umuryango we kumushyingura, asaba abaturage kudahishirana mu bijyanye na magendu.

Umwana warashwe yari agiye gusubira mu masomo ye nk’uko abaturage bakomezaga kubivuga.

Mayor w’Akarere ka Rubavu yasabye abaturage kudahishirana mu byaha

UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1
  • Mu busanzwe, inshingano za Polisi ni ugucunga umutekano w’ abaturage n’ibyabo. Uyu wapfuye, yari mu bari batwaye magendu zibujijwe n’amategeko, bashaka kurwanya Abapolisi bari mu kazi k’uburinzi mu masaha y’umuseso, hagati ya sakumi na sa kumi n’imwe z’igitondo, ubwo bari babahagaritse ngo barebe ibyo batwaye, batangira kurwanya Polisi.
    Isaha amashuri atangiriraho kwiga ntabwo ari iyi, isaha yarasiweho, icyerekezo yarimo n’uko yari yambaye ntaho bihuriye n’ishuri kuko yari atwaje
    umubyeyi we magendu n’abandi bari kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *