Umupolisikazi warashe umuturage yahuye n’uruva gusenya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umupolisikazi yagizwe intere

BURUNDI: Umupolisikazi w’u Burundi witwa Ininahazwe Godelive, yahondaguwe agirwa intere nyuma yo kurasa mu cyico umuturage warimo wica akanyota.

Byabereye i Muyinga, muri Zone Rugari, aho uwitwa Mbarushimana Oscar, uzwi nka Zamburi, yari kumwe na bagenzi be bafata icupa.

Amakuru avuga ko uyu mupolisikazi na bagenzi be, ubwo birukaga ku muturage wari winjiranye inzoga za magendu akabasiga, aribwo batuye umujinya abari mu kabari.

Abo bafataga ka manyinya bashinjwe n’abo bapolisi guhisha uwo muforoderi, ariko abandi barabahakanira.

Mu guterana amagambo, nibwo uwo mupolisikazi yafunguye umuriro w’imbunda maze arasa Zamburi, ahita apfa ako kanya.

Abaturage bariye karungu bakubita uwo mupolisikazi nta kubabarira, bagenzi be b’abagabo bari kumwe, amaguru bayabangira ingata.

Umwe mu baturage yagize ati “Abantu bashavujwe no kurasa Zamburi, umupolisikazi bamukubise amahiri n’amabuye.”

Uwo mupolisikazi yaje gutabarwa na bagenzi be ajyanwa kwa muganga yenda gushyiramo umwuka.

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Muyinga.

- Advertisement -

Si ubwa mbere igipolisi cy’u Burundi kirasa abaturage, maze na bo bakihorera bagahondagura abapolisi kugeza bapfuye cyangwa bajyanwe kwa muganga banegekaye.

UMUSEKE.RW