U Rwanda na Guinée byasinye amasezerano

U Rwanda na Guinée  byasinye amasezerano mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere ibyanya byahariwe inganda .

Ni amasezerasno yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahagarariye u Rwanda mu gusinya ayo masezerano 12 .

Ni mu gihe Ku ruhande rwa Guinée, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki guhugu Dr. Morissanda Kouyate.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ubufatanye buri hagati ‘ibihugu byombi ushingiye ku bwumvikane n’imikoranire igamije kuzana inyungu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Guinée Dr. Morissanda Kouyaté, yavuze ko afitiye icyizere amasezerano yashyizweho umukono ku mpande zombi.

Ati “Amasezerano amaze gushyirwaho imikono hagati y’Ibihugu byombi ni icyizere ko ubufatanye hagati ya Guinea n’u Rwanda buzakomeza kugenda neza, nizeye ntashidikanya ko iki ari ikintu gikomeye cyane kizongera ikibatsi mu mubano wacu.”

U Rwanda na Guinée bisanzwe bifitanye ubushuti ndetse mu bihe bitandukanye abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagenderanirana.

Muri Mutarama muri uyu mwaka nibwo Perezida wa Guinée , Gen. Mamady Doumbouya yagiriye uruzinduko mu Rwanda, nyuma anitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

- Advertisement -
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Guinée Dr. Morissanda Kouyaté, yavuze ko afitiye icyizere amasezerano yashyizweho umukono
Minisitiri Nduhungirehe yashimye ubufatanye bw’ibihugu byombi

Intumwa z’u Rwanda na Guinea zahagarariye ayo masezerano

UMUSEKE.RW