Wa Mukobwa wiziritse ku Mwarimu yazanye ingingo nshya

Umukobwa wo mu karere ka Nyaruguru arashinja umwarimu kumutera inda byanamuviriyemo uburwayi ariko uwo mwarimu akanga kwishyura ibitaro avuga ko barangizanyije.

Inkuru y’umwarimu wa rimwe mu ishuri ribanza ryo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza n’umukobwa wo mu karere ka Nyaruguru wagiye gusura mwarimu kugirango umukobwa agende akamwaka miliyoni ebyiri igenda yumvikanamo ibishya uko bwije ni uko bucyeye.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye nuriya mukobwa ubu uri mu bitaro by’akarere Nyanza yavuze ko yakinze ubucuruzi buciriritse yakoraga mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru yijejwe n’uriya mwarimu ko akwiye kuza bakabana.

Uyu mukobwa avuga ko avuye i Nyaruguru yaje agahurira na mwarimu mu karere ka Huye kuko akora aniga muri Kaminuza yanamukatishirije itike iberekeza i Nyanza bombi.

Yagize ati”Kuko yarazi ko yanteye inda we ubwe yampamagaye ambwira ngo nze tubane cyakora tumaranye nk’iminsi ibiri aza kumpinduka.”

Yemeza ko amaranye na mwarimu amezi atatu aho babanye mu munyenga w’urukundo kugeza naho yamusuye bwa mbere i Nyanza yanga ko baryamana gusa agarutse umuhungu yasabye umukobwa ko baryamana maze mwarimu abanza no kurahira indahiro irimo amagambo atandukanye nka ‘Sinzaguhemukira’.

Yagize ati“Njye ndamukunda niyo yava mu Rwanda akajya hanze y’igihugu indahiro yarahiye ntizatuma atuza ku buryo nifuza ko tubana.”

Kugeza ubu umukobwa ari mu bitaro by’akarere ka Nyanza aho yari yagiye kurwarira kuwa 27 Nzeri 2024 maze kuwa 29 Nzeri 2024 ibitaro bya Nyanza biramusezererera ariko yabuze ubwishyu bw’ibitaro.

Yavuze ko yari yajyanywe kwa muganga na mwarimu yita umugabo we maze babaca amafaranga arengaho gato ibihumbi 38 mwarimu asohoka amwizeza ko agiye gushaka amafaranga ntiyagaruka.

- Advertisement -

Yagize ati”Ubu ndamuhamagara telefone yacamo ntayifate kuko yanshyize blacklist cyakora iyo nkoresheje indi telefone yo arayifata akumva arinjye ahita ayikupa sinzi uko nzava hano mu bitaro.”

Uyu mukobwa aremera ko yahawe amafaranga ibihumbi 20 kuri telefone mu mazina ya mwarimu none ayo akaba amaze gushira kuko ayifashisha aho ari kwa muganga.

Avuga ko urugendo rwo gutangira gukundana na mwarimu rwatangiriye mu karere ka Huye musaza we amusabye ko yaza kubareba abazaniye ikigage aho uriya mukobwa yakoraga(akazi atavuze).

Yageze i Huye maze basanga mwarimu ariwe utetse ahishije arabagaburira maze uwo musaza we arabahuza mu bihe bitandukanye bakajya basohoka umukobwa yanabihishe musaza we.

Yemeza ko ntacyo yaburanye mwarimu kuko niyo inyanya yacuruzaga zabaga zaboze yatelefonaga mwarimu akamuha amafaranga nk’ibihumbi bitanu akarangura izindi.

Mwarimu nawe ngo iyo yajyaga muri resitora hari ubwo yatelefonaga umukobwa nawe akamwishyurira ibiryo akoresheje kode ya resitora.

Umunyamakuru wa UMUSEKE yabajije umukobwa mu gihe umwarimu yakomeza kuvuga ko adashaka kuzabana nawe icyo azakora.

Agira ati“Sinakwizirika kutanshaka azampe impamba ya miliyoni ebyiri kandi abikore vuba zitariyongera cyangwa ankodeshereze inzu i Nyanza bitaba ibyo tuzahangana mpaka.”

Gusa arongera akivuguruza akagira ati ” Cyangwa se azaze tuganirire hamwe gusa nta mafaranga nshaka niyo yaba ibihumbi maganatanu sinayemera nshaka ko tubana.”

Uyu mukobwa avuga ko kuva bamenyana basuranaga umukobwa akaba yaza i Nyanza aho mwarimu aba akarara cyangwa se mwarimu akaba yajya i Nyaruguru aho umukobwa yaracumbitse akarara, inshuti zabo zombi zikaba zibizi.

Mwarimu yabwiye UMUSEKE ko uwo mukobwa yamurangiwe n’umuntu biganaga nubwo yavugaga ko ari musaza w’uwo mukobwa ariko akeka ko ari imitwe bari bamukinnye.

Avuga ko bamaranye amezi abiri bamenyanye nuriya mukobwa kandi umukobwa ubwe ariwe wamutelefonnye ngo aze amusure nawe arabimwemerera ariko kuvuga ko yaje ngo babane byo ataribyo no kuvuga ko bahuriye i Huye.

Mwarimu ntiyemeye cyangwa ngo ahakane niba inda umukobwa atwite ariye cyangwa atariye gusa inshuti za mwarimu zahafi zabwiye UMUSEKE ko nubwo Umukobwa avuga ko atwite ariko adatwite.

Umwarimu arahakana ko nta mafaranga yigeze aherekanya nuriya mukobwa ariyo yo kumwishyurira resitora cyangwa ayo kumwongerera igishoro ndetse agahakana kujya i Nyaruguru aho umukobwa yakoreraga, mu mvugo ye ukumva ko adashaka uriya mukobwa.

Umunyamakuru amubajije icyo azakora mu gihe umukobwa yakomeza kumwizirikaho yasubije agira ati”Ahubwo urantunguye narinzi ko yatashye iwabo i Nyaruguru kuko njye namuhaye tike y’ibihumbi 20 ngo atahe njye twararangizanyije kuvuga ko akiri i Nyanza ntabyo narinzi.”

Mwarimu avuga ko atakwishyura amafaranga y’ibitaro kuko umukobwa yagiye kwa muganga ari RIB imwoherejeyo kuko yavugaga ko yakubiswe na mukuru wa mwarimu wari waje kumufasha ngo apakire ibintu gusa nawe ngo aramubeshyera bityo uwo mukobwa yemera kwivuza ijana ku ijana avuga ko azakurikirana abamukubise.

Yagize ati”Njye sinabazwa ibyo”

Iki kibazo cyatangiye kumvikana hanze taliki ya 14 Nzeri 2024 umukobwa yinangira ko atazasubira iwabo ahubwo ko yarongowe binagendanye ko mwarimu hari amakuru yavugaga ko yateye inda undi mwarimukazi bakorana.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ubwo ubuyobozi bw’akarere bwahamagazaga aba bombi umukobwa yavuze ko kuva yabaho yabonye umusore umunyura mu buriri.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwahise bufata icyemezo bubajyana kuri RIB ngo hazakurikizwe amategeko.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza bwemera ko uriya mukobwa bumufite akaba yarasezerewe gusa hari amafaranga asabwa kwishyura ibitaro akiri gushakisha.

 

THÉOGENE NSHIYIMANA 

UMUSEKE.RW i Nyanza

Comments ( 6 )
Add Comment
  • Hagenimana Olivier

    Ariko se kuki ubuzima iyo bwenda kunanira umuntu yumva yabuzahuza urushako?

    • Didi

      Iyi nkuru nayo imaze kuba nka Film y’ama series , ntirangira kabisa.

  • Mwari na Mwarimukazi

    Uyu Mukobwa arwaye amour kandi ni indwara isanzwe. Bamutware muri Medecine Interne cg Sante Mentale bamutere za Serum za Nyabahuru à flot maze ajye ajya kunyara buri sogonda. Namara kubona ko abaye ikibazo mu BITARo ahagurukana ka serum buri MINOTA 5 azarambirwa atahe kuko bizamufata iminsi 2 abe asebye. Niko bavura indege ( HISTERIA )

  • Theoneste Nsengumuremyi

    Tugeze kuri episode ya 5. Hahahhhh

  • Yuhi

    Ngewe ndumva yaragumiwe akabashaka umukura mugihombo yatewe nokugumirwa,abandi Baraza kanasezerana bagataha nyuma yimyaka nkaswe we byari mpanumve,yamenye ibanga ribamo nahemwarimu amahoro,

  • Anonymous

    Hh! Amahanga asana inkono koko.