Abafite aho bahuriye n’amasoko ya Leta muri Afurika bagiye guhurira i Kigali

Abafite aho bahuriye no gutanga Amasoko ya Leta ku mugabane wa Afurika bagiye guhurira i Kigali mu Rwanda mu nama y’iminsi ibiri.

Ni inama y’Inteko Rusange ya ‘African Public Procurement Network’, Igiye kuba ku nshuro ya Kane.

Abaturutse mu bihugu by’Afurika 54 barimo impunguke mpuzamahanga mu itangwa ry’amasoko ya Leta, abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’ab’ibigo niho bazitabira iyo nama izaba hagati ya tariki 12-14 Ugushyingo 2024, muri Kigali Convention Center.

Inteko Rusange y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti ” Guteza imbere Itangwa ry’amasoko ya Leta kugira ngo Afurika igire ubukungu bwihangazeho.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta mu Rwanda (RPPA), Uwingeneye Joyeuse, avuga ko ‘ Inteko rusange ya APPN ntabwo ari inama gusa.

Ati ” Ni uguhura ngo duhamagarire abayobozi b’Afurika kongera gutekereza, bagahindura polikike y’itangwa ry’amasoko ya Leta bijyanye n’intego zihari zo guteza ubukungu imbere, ibidukikije ndetse n’Iterambere ridaheza.”

Yakomeje agira ati ” Ibiganiro byacu aha i Kigali, bizibanda ku gushaka uburyo bwi gutanga amasoko bwaba inzira ifasha Afurika mu Isi y’ubukungu.”

Yavuze ko ubu u Rwanda rugenda ritera imbere mu gutanga amasoko ya Leta kubera gushyiraho amategeko no kwifashisha ikoranabuhanga.

Ati” Turi muri 70% irenga, mvuge y’uko ubwo ntabwo turi habi mu gutanga amasoko ya Leta ariko na none mu gushyiraho amategeko no gukorera mu mucyo ni ibintu bifasha twirinda ko habaho abantu kumvinaka hagati yabo.”

- Advertisement -

Yatanze urugero ko mbere y’ikoranabuhanga, abantu bumvikanaga mu kiswe ‘Gutera Ipasi’, abo abantu bazaga gupiganwaga, umuntu agafungura ibahasha irimo inyandiko z’ipiganwa, bigatuma undi atanga igiciro gito ngo azahabwe isoko, kuko yabaga yamenye ayo bagenzi be batanze.

Ati” Hari n’abagerageza gusaba abantu ruswa ariko kubera ikoranabuhanga akamubwira ngo ibyange nabishyize kuri ‘E- Procurement’ [Urubuga ritangirwamo amasoko mu buryo bw’ikoramabuhanga] nimusanga bituzuye ntimuzandebe.”

Ibihugu byinshi by’Afurika usanga 17% by’umusaruro mumbe w’Igihugu bigendera mu itanga ry’amasoko ya Leta, gusa iru rwego ruracyarimo ibibazo birimo ruswa n’icyenewabo no Gutira amasezerano, ubwambuzi, ibituma hari imishinga imwe n’imwe idindira.

UMUSEKE.RW