Abanyamusanze basabwe kwihaza mu biribwa aho kwihaza manyinya

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Dr. Mungenzi Patrice

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Mugenzi Patrice, yasabye abaturage bo mu Karere ka Musanze, gushyira imbaraga mu buhinzi bagafata iyambere mu kwihaza mu biribwa aho kwihaza mu nzagwa n’izindi nzoga zibatera ubusinzi bagateza umutekano muke mu miryango.

Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe uruhare rw’abaturage mu igenamigambi, ingengo y’imari n’imihigo, igikorwa cyari gifite intego igira iti ”Igenamigambi ngizemo uruhare”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Dr.Mugenzi, yabanje gushimira abaturage uruhare bagira mu kwishyiriraho ubuyobozi burangaje imbere imiyoborere myiza, cyane mu matora aheruka y’Umukuru w’Igihugu.

Yabibukije ko bakwiye gufatanya na Perezida wa Repeburika Paul Kagame mu kwesa imihigo kandi vuba, kugira ngo Igihugu kirusheho gutera imbere.

Yasabye abaturage gukora cyane bashyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi buteye imbere, kugira ngo barusheho kwihaza mu biribwa, aho gushyira imbaraga mu kwihaza mu nzoga kuko iyo basinze biteza umutekano muke mu miryango, asaba abagabo cyane cyane kugabanya agatama bakanywa gake muri gahunda ya ‘Tunyweles’

Ati“Nigeze kubaza kare, igitekerezo cya mbere ni ukugira uruganda rw’inzoga? Igitekerezo cya mbere ni ukwihaza mu biribwa, ku bwanjye igitekerezo cyambere cyaba icyo, izi nsina tubona aha aho kuba izo kwengamo inzoga zikaba inyamunyo, tukabona za Dayihatsu na Fuso ziza gupakira ibitoki byo kurya bijya mu masoko nk’iryo nabonye rigezweho ry’ibiribwa rya kariyeri.”

Akomeza agira ati” Birashoboka ko twahinga inyanya, ibitoki, ibishyimbo ibigori amasaka n’ibindi, isoko ryacu rikuzuzwa ibiribwa tukarya tugahaga tukagira ubuzima bwiza, kuko ntabwo iryo soko tuzaryuzuza inzoga. Birashoboka ko ubusinzi twabureka muri Musanze? Niba birashoboka wenda Tunyweles gake gatuma ibirayi n’ibishyimbo bimanuka neza ukagira na apeti.”

Yakomeje asobanura impamvu asaba abaturage kureka ubusinzi n’ubwomanzi ngo kuko ari kimwe mu biteza umutekano muke mu miryango, bigatuma abana babaho nabi abandi bakaba inzererezi, asaba abagabo cyane cyane kureka ubusinzi.

Yagize ati” Impamvu mvuga ubusinzi cyane, ikigaragara ni uko aribwo buteza umwiryane, umugabo yava gusinda agasanga umugore yatetse umushogoro yawumuha agamuniga bikaba byavamo n’urupfu, arikk ngo n’abagore basigaye bata ku wa kajwiga abagabo, umuryango nk’uyu ntutera imbere n’abana babaho nabi, dukore byiza bifasha guteza imbere Igihugu gutera imbere, aho kurangarira mu businzi n’ubwomanzi.”

- Advertisement -

Imibare igaragazwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko kugeza ubu uruhare rw’abaturage mu igenamigambi, rugeze kuri 74% bikaba biteganyiko nibura muri 2029 byaba bigeze kuri 90-100% bihereye ku gukora ibikorwa biteza imbere umuturage.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *