Abanyarwanda berekeje muri Shampiyona y’Isi ya Taekwondo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bakina umukino wa Taekwondo, berekeje muri Singapore muri Shampiyona y’Isi ikinirwa ku Ikoranabuhanga.

Ku wa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, ni bwo abakinnyi batatu b’abanyarwanda n’Umutoza wa bo, bahagurutse i Kigali berekeza muri Shampiyona y’Isi ikinirwa ku ikoranabuhanga (Virtual Taekwondo World Championships) izabera muri Singapore.

Ni Shampiyona iteganyijwe kuzakinwa ku wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 16 na 17 Ugushyingo uyu mwaka.

Itsinda ry’abagiye ririmo Kayitare Benoit, Munyakazi Vincent na Umurerwa Nadege. Umutoza wajyanye na bo ni Ntawangundu Èugene.

Biteganyijwe ko iyi kipe y’Igihugu izagaruka i Kigali tariki ya 19 Ugushyingo 2024.

Ni inshuro ya kabiri u Rwanda rwitabira imikino ikinirwa ku Ikoranabuhanga muri Taekwondo, nyuma y’uko ku nshuro ya mbere rwari rwahagarariwe na Iradukunda Mucyo Yvan na Kayitare Bénoit.

Iyo u Rwanda rwaherukaga kwitabira ku nshuro ya mbere, yari yarabereye mu Mujyi wa Muju muri Korea y’Epfo, Iradukunda Mucyo Yvan akaba yaregukanye umwanya wa kabiri.

Gusa imikino yo kuri uru rwego rwa shampiyona y’Isi, ni ku nshuro ya mbere igiye gukinwa muri uyu mukino wa Taekwondo.

Hagiye abakinnyi ndetse n’umutoza wa bo
Babanje kugirana ibiganiro na Komite Olempike y’u Rwanda
Biyemeje kuzimana u Rwanda muri iyi Shampiyona y’Isi

UMUSEKE.RW

- Advertisement -