Abashyigikira abafite ubumuga bashimiwe

Ibigo  n’abandi bagira uruhare mu iterambere ry’abafite ubumuga bahawe ibihembo mu rwego rwo kubashimira ku muhate wabo wo guteza imbere abafite ubumuga ((Rwanda Disability Inclusion Art Festival and Awards 2024).

Ni ibihembo byatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, mu gikorwa cyateguwe na 1000 Hills Event ifatanyije n’ Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD) n’abandi bafatanyabikorwa.

Ni gikorwa cyakozwe ku nshuro ya kabiri aho hahembwe ibyiciro bitatu biririmo icy’abantu bafite ubumuga bafite ibikorwa by’indashyikirwa, ibigo bito n’ibiciriritse bigira uruhare mu  guteza imbere abafite ubumuga ndetse n’ibigo binini na byo bishyigikira bafite ubumuga.

Umuyobozi wa 1000 Hills Events yateguye iki gikorwa ,Nathan Offodox Ntaganzwa avuga ko iki gikorwa  gituma  ibigo biha mahiwe abafite ubumuga ku isoko ry’umurimo.

Ati “ Tubihemba kugira ngo  uko umubare w’abantu borohereza abafite ubumuga ugende wiyongera bituma umubare w’abafite ubumuga ku isoko ry’umurimo uba mwinshi bafite akazi. “

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba avuga ko iki gikorwa cyo gushimira abafite ubumuga gifasha  kurushaho abafite ubumuga  kuva mu bwigunge.

Ati “ Buriya kuri twe igikorwa cyose kidufasha gutuma abantu babasha kuva mu bwigunge, bakamenya ibikorwa bibateza imbere, tugiha agaciro.”

Akomeza ati  “ Iyo abantu bahuye gutya, abandi bakamenya ibyo abandi bagezeho, bibatera inyota yo gushaka kumenya icyo bakora kututa ko bajya mu bintu bidafite  agaciro nk’abajya gusabiriza n’ibindi.”

Ndayisaba asaba abafite ubumuga gutinyuka bagakora , bakareka  gutega amaboko ku bandi.

- Advertisement -

Ati “ Ubutumwa twaha abafite ubumuga ni ukumenya ko iterambere ryabo n’iryIgihugu muri rusange bagomba kurigiramo uruhare .Nta muntu wafasha undi ngo amufashe kuva avuka kugeza igihe asoreza ubuzima bwo kuri iyi Isi. Ikiza ni uko umuntu yakwigisha kwirobera ifi aho ujye umurobera.”

UMUSEKE.RW