Abashyize imifuka ya sima muri ‘Ambulance’ bahanwe

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko bamenye amakuru y’abashyize imifuka ya sima mu Mbangukiragutabara ‘Ambulance’ ko kandi bahanwe.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 25 Ugushyingo 2024, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’abantu bashyiraga imifuka ya sima mu Mbangukiragutabara.

Abasakazaga aya mashusho basabaga inzego z’ubuzima mu Rwanda zirimo Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kugira icyo zibikoraho.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana anyuze ku rubuga rwa X yanditse ko bamenye ayo makuru ko kandi ababikoze bahanwe.

Yagize ati “Aya makuru y’ iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe. Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe.”

Minisitiri Dr. Sabin yashimiye abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru

Ati “Undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.”

Itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ingingo ya 11 ivuga Gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe ivuga ko: Umuntu wese wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu wego rw’umurimo wa Leta, ukoresha nta burenganzira yabiherewe n’inzego zibifitiye ububasha, amafaranga ari ku ngengo y’imari ya Leta yangwa ukoresha undi mutungo wa Leta ibyo bitateganyirijwe aba akoze icyaha.

- Advertisement -

lyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu 5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW