Abasirikare ba Ukraine basakiranye n’aba Koreya ya Ruguru

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ku nshuro ya mbere, abasirikare ba Koreya ya Ruguru boherejwe gufasha Uburusiya mu ntambara imaze igihe mu gihugu cya Ukraine, binjiye mu mirwano idasanzwe yabahuje n’ingabo za Volodymyr Zelensky.

Ni ibyemejwe na Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Rustem Umerov, wavuze ko itsinda rito ry’abasirikare ba Koreya ya Ruguru ryahuye n’iki kibatsi cy’umuriro.

Mu kiganiro na Televiziyo ya KBS, Umerov yavuze ko yiteze ko umubare munini w’abasirikare ba Koreya ya Ruguru bazicuza icyatumye binjira ku butaka bwa Ukraine.

Yavuze ko kugeza ubu imirwano y’abasakiranyije n’ingabo zoherejwe na Perezida Kim Jong Un itari ku rwego rwo hejuru, ariko ngo biteguye kubaha isomo.

Umerov yahishuye ko abenshi mu ngabo za Koreya ya Ruguru bakiri mu myitozo, kandi abamaze koherezwa ku mirongo y’urugamba bambara imyenda y’ingabo z’Uburusiya mu rwego rwo kuyobya uburari.

Ati “Bambara imyenda y’ingabo z’Uburusiya, kandi bashyirwa mu mitwe itandukanye ku mirongo y’urugamba.”

Muri iyi mirwano yabahuje, Umerov ntiyavuze niba hari abayobozi b’ingabo za Koreya ya Ruguru bapfuye, ariko yavuze ko abenshi mu basirikare boherejwe batabashije gukoresha neza ubumenyi bwabo mu rugamba.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, aherutse gutabaza Isi ayisaba gukora ibishoboka byose ikamufasha gutsinda Uburusiya na Koreya ya Ruguru yinjiye muri iyi ntambara y’injyamuntu.

Ibyegeranyo by’iperereza byavuye muri Koreya y’Amajyepfo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na NATO byamaze kwemeza ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru barimo koherezwa ku bwinshi muri Ukraine.

- Advertisement -

Mu mpera z’ukwezi gushize, Seoul yihanangirije Ambasaderi w’Uburusiya imusaba gukura abasirikare ba Koreya ya Ruguru muri Ukraine. Yanagaragaje ko yiteguye guha intwaro Ukraine kugira ngo ibashe guhangana.

Abasesenguzi bavuga ko Pyongyang ishobora guhabwa amafaranga, cyangwa igahabwa uburenganzira ku ikoranabuhanga ry’ingabo z’Uburusiya nk’igihembo cyo kohereza abasirikare muri Ukraine.

Byitezwe ko Abadepite b’Uburusiya bazatora ko hashyirwaho amasezerano y’ubufatanye mu by’ubwirinzi na Koreya ya Ruguru, yari yashyizweho na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, mu rugendo rwe i Pyongyang muri Kamena.

Ayo masezerano asaba ko Uburusiya na Koreya ya Ruguru bazafashanya mu gihe habayeho “igitero” kuri kimwe muri ibyo bihugu, kandi ko bizubahiriza ubufatanye mu by’ubwirinzi, bigamije gukomeza umutekano w’ibihugu byombi.

Perezida Zelensky avuga ko abasirikare 11,000 ba Koreya ya Ruguru bari mu gace k’Iburengerazuba bwa Kursk, gusa yaba Koreya ya Ruguru cyangwa Uburusiya ntibabyemera cyangwa ngo babihakane.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *