Abakozi bo muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo zashimye aho igipimo cy’ubwitabire bw’abaturage mu matora y’Umukuru w’igihugu n’abagize Inteko ishingamategeko imitwe yombi kigeze.
Ni igikorwa cyahuje ibyiciro bitandukanye by’Ubuyobozi n’aba Komiseri b’amatora ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ndetse n’abo ku rwego rw’Igihugu cyabereye mu Karere ka Muhanga.
Komiseri Umwari Carine, avuga ko bazinduwe no kuza gushimira abahagarariye abaturage babagaragariza uko amatora yagenze ndetse n’ubwitabire bw’abaturage buri hejuru muri ayo matora.
Avuga ko basanze ubwitabire bw’abatoye muri iyi Ntara y’Amajyepfo buri ku kigero cya 99%.
Ati:‘Komisiyo y’Igihugu y’amatora ifite mu nshingano gutegura no kuyobora amatora, ariko itakwiyibagiza ko ikorana n’abafatanyabikorwa.’
Umwari yavuze ko kuba amatora yaragenze neza, batakwicara ngo baceceke bataje gushimira abo bafatanyabikorwa ariyo mpamvu bagarutse kubashimira no kureba ibitaragenze neza kugira ngo ubutaha bizongerwemo imbaraga.
Ati:‘Turashimira abaturage ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwitorera abayobozi.’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste avuga ko mu mbogamizi nkeya abafatanyabikorwa bagaragaje ari ukongera site z’itora ku byiciro byihariye by’abafite ubumuga.
Ati:‘Mu bindi twasanze bigomba kunozwa ni ukongera ingengo y’Imali y’amatora.’
- Advertisement -
Gitifu w’Intara avuga ko nta cyagombaga gutuma amatora arangiye atagenda neza, kubera ko yateguwe hakiri kare.
Komosiyo y’amatora igaragaza ko Ibiro by’itora muri iyi Ntara ari 578, mu gihe ibyumba abaturage batoreyemo bigera ku 3939, naho abari bari kuri lisiti y’itora ari abaturage bagera kuri miliyoni 2.55930.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.