Amars yashyize umucyo ku gutandukana kwe n’Amagaju

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Amars Niyongabo utoza Ikipe y’Amagaju FC, yatangaje ko adatewe ubwoba n’ibivugwa ko ashobora kuyivamo agasimbuzwa undi mutoza, ahamya ko kandi atarasinya amasezerano.

Hamaze igihe hacaracara amakuru avuga ko iyi kipe yo mu Bufundu, ishobora gutandukana n’umutoza ukomoka mu Burundi, Amars Niyongabo.

Byavugwaga ko iyi kipe ndetse yanatangiye ibiganiro na Willy Moloto ukomoka muri Afurika y’Epfo, ngo aze asimbure Amars.

Amars Niyongabo nyuma y’umukino w’Igikombe cy’Amahoro, ikipe ye yatsinze Ejo Heza FC igitego 1-0, yatangaje ko adatewe ubwoba n’amakuru avuga ko ashobora gutakaza akazi afite kuko atari bwo bwa mbere atoje iyi kipe.

Yagize ati “Icya mbere sinavukiye mu Amagaju kandi sintoje Amagaju bwa mbere. Nibafata umwanzuro wo gutandukana, tuzatandukana.”

Ku makuru y’uko agiye gusubira mu gihugu cy’u Burundi nk’Umuyobozi wa tekinike, Uyu mutoza yavuze ko ibiganiro byabayeho ko ariko yabyanze, yifuza kuguma muri iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Nyamagabe kugira ngo babashe kugerana ku ntego bihaye.

Amaris ku mukino afitanye na Police FC ejo ku wa Gatanu, yavuze ko bazaba biteguye kuko bayiteguye neza.

Iyi kipe ifashwa n’Akarere ka Nyamagabe, ku rutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego bitanu.

Niyongabo Amars yahakanye amakuru avuga ko yaba yabonye akazi i Burundi 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -