Abantu barindwi bakekwaho kwiba abaje mu gikorwa cy’isengesho i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru batawe muri yombi.
Batawe muri yombi mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Ugushyingo 2024, bafatwa na Polisi mu gikorwa cyo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura.
Bafatiwe mu Mudugudu w’Agateko, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru.
Mu bafashwe harimo ab’igitsina gabo bane n’ab’igitsina gore batatu, bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 19 na 40. Mu byo bafatiwe harimo kwiba abaje gusenga i Kibeho bakabatwara amasakoshi, za telefone, kwiba imyaka.
Umuyobozi w’Umudugudu w’Agateko, Aloys Habyarimana yagize ati “Abo bantu bafashwe ku bwo guteza umutekano muke bakora ubujura, gukora urugomo, gutega abantu bakabakubita, bakabambura telefone n’ibindi baba bafite. Ku bagabo hakiyongeraho guhohotera abagore babo iyo batashye basinze.”
Nubwo abafashwe ari bacye ugereranyije n’abakora ibyaha, abatuye i Kibeho bavuga ko bizeye agahenge.
Nyiramana ati “Agahenge karahari, gusa nyine baba bafite abandi bagira uko bavugana. Icyakora iyo babonye havuyemo umuntu bahita bagira ubwoba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Aphrodice Nkurunziza, arasaba abakora ubujura kubireka, bagakura amaboko mu mifuka bagakora, kuko imirimo itabuze iwabo.
Ati “Turasaba abaturage bacu kureka imico mibi y’ubujura, ahubwo bitabire umurimo, bakoreshe amaboko yabo, bareke gushaka kurya ibyo bataruhiye.”
- Advertisement -
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano, ibasaba gukomeza ubwo bufatanye, ikaburira kandi abishora mu byaha ko polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubashakisha no kubafata.
Irabasaba kuva mu byaha ahubwo bagafatanya n’abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe.
UMUSEKE.RW