Eugene Anangwe yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Eugene Anangwe yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo  w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, Eugene Anangwe ,yahawe ubwenegihugu bw’ u Rwanda.

Iki kigorwa cyabaye kuwa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024, mu  Karere ka  Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, ubwo we n’abandi 70 bahabwaga ubwenegihugu.

Anangwe nyuma yo guhabwa ubwenegihugu yavuze ko yiteguye gukorera u Rwanda.

Yagize ati “Rwanda nziza Gihugu cyacu, ngobyi iduhetse gahorane ishya. Berwa, sugira, singizwa iteka. Warakoze Rwanda, ndi hano ngo ngukorere, nkurinde n’abanjye bose.”

Yashimiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika avuga ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda, avuga ko ibyiza biri imbere.

Ati “ Baca umugani mu Kinyarwanda ngo, ushonje uhishiwe.”

Ubusanzwe yari afite ubwenegihugu bwa Kenya kuko yavukiye mu Burengerazuba bw’iki gihugu mu 1986, ari naho yigiye amasomo ye anahatangirira umwuga w’itangazamakuru.

Uyu amaze imyaka irenga 16 mu Rwanda kuko  mu 2008 yatangiriye kuri Contact FM akomereza ku bitangazamakuru bitandukanye birimo na RBA .

Anangwe yari amaze imyaka 18 mu Rwanda 
Abantu 71 nibo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda
bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

UMUSEKE.RW

- Advertisement -