Nyuma y’igihe hategurwa irushanwa ry’abato batarengeje imyaka 17 mu byiciro byombi, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryatangije iri rushanwa ryitezweho kuzatanga ibisubizo ku Iterambere ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.
Mu rwego rwo gushyigikira impano z’abakiri bato bakina umupira w’amaguru muu Rwanda, hatangijwe irushanwa ry’abato batarengeje imyaka 17 mu bakobwa n’abahungu. Ku rwego rw’Igihugu, ni irushanwa ryatangirijwe kuri Kigali Péle Stadium.
Mu bayobozi baje kuritangiza muri FERWAFA, hari Perezida w’iri shyirahamwe, Munyantwari Alphonse, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iri shyirahamwe, Munyankaka Ancille, Komiseri Ushinzwe amarushanwa, Turatsinze Amani, Komiseri w’Umutekano, Rurangirwa Louis, Komiseri Ushinzwe Abasifuzi, Hakizimana Louis na Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekinike, Habimana Hamdan.
Mu bandi bayobozi bagaragaye muri uyu muhango, harimo Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher ndetse na Chairman wa APR FC, Brig Gen, Déo Rusanganwa.
Imikino yabimburiye indi, ni iy’abangavu batarengeje imyaka 17 ba Police WFC yahoze ari APAER WFC na APR WFC. Uyu mukino warangiye ikipe y’Ingabo itsinze ibitego 2-1 byatsinzwe na Umuhoza na Uwase Fatina, mu gihe icy’Abashinzwe Umutekano cyatsinzwe na Betty kuri penaliti.
UMUSEKE.RW