Hagiye kujya hakoreshwa ‘Casques’ zifite ubuziranenge

U Rwanda rwashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge ku ngofero zikoreshwa n’abakoresha moto, ‘Casques’, mu rwego rwo gusigasira umutekano wa bo.

Ni ibikububiye mu itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), rivuga ko ayo mabwiriza y’Ubuziranenge azwi nka ‘RS 576:2024-Protective helmets for motorcycle and moped users Specification’ nk’uko byatangajwe mu igazeti ya Leta yo ku wa 19 Kanama 2024.

Aya mabwiriza y’Ubuziranenge agena ibyo ingofero (Helmets/Casques) zigomba kuba zujuje kugira ngo habungwabungwe umutekano w’abakoresha ibinyabiziga byo mu bwoko bwa moto.

RSB ivuga ko yamaze kubaka laboratware ipima ubuziranenge bwa ‘Casques’, ndetse ikavuga ko abakozi bayo bitoje gukora uwo murimo nyuma yo kubona ko ingofero abamotari bafite zitarinda abantu gukomereka umutwe.

Mu bisuzumirwa muri iyo Laboratware hari ukuba ‘Casque’, yakuwe hanze ifite ikirango cyemewe ku rwego mpuzamahanga nka DOT cyo muri Amerika, ECE cy’i Burayi, Snell cy’Umuryango wigenga witwa Memorial, SHARP cy’u Bwongereza, AS/NZS 1698 cya Australia na New Zealand hamwe n’icyitwa JIS gitangwa n’Abayapani.

Hakorwa isuzuma rigamije kumenya niba ‘Casque’ ishobora kurinda umutwe w’umuntu, aha bayihondaho ibintu bitandukanye, kugira ngo barebe ko izashobora kurinda umutwe w’umuntu uguye ahantu aho ari ho hose.

Habaho no kureba niba ‘Casques’, ishobora kuv mu mutwe w’umuntu mu gihe moto isimbutse ahantu.

Harebwa ubukomere bw’umukandara unyuzwa munsi y’akananwa k’umuntu, niba uwo mugozi utamuniga cyangwa udacika byoroshye, bikaba byatuma kasike imuvamo.

RSB yamenyesheje abarebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza y’ubuziranenge avugwa kuyigana kugira ngo bahabwe ubufasha bwose bwa tekiniki bwakenerwa mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

- Advertisement -

Muri Gicurasi 2024 Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abakoresha moto mu buryo butandukanye gukoresha casques zigezweho, zifite ubuziranenge bwisumbuye, bitandukanye n’izari zisanzwe.

Hagiye kujya hakoreshwa “Casques” zifite Ubuziranenge

UMUSEKE.RW