I Kigali haganiriwe uko Afurika yakwihaza ku mashanyarazi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Olivier Kabera, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo

Inzobere n’Abagize Ihuriro Nyafurika ry’abakora ingufu zibyara amashanyarazi bahuriye i Kigali mu biganiro bigamije kureba uko umugabane wa Afurika wakwihaza mu ngufu.

Ni inama yahujwe n’Imurikagurisha (Africa Energy Expo) mu by’ingufu ryitabiriwe n’abakora mu by’ingufu barimo abayobozi b’ibigo bitunganya ingufu, abo mu nzego za leta muri Afurika abikorera n’abandi.

Bagamije kuganira ku buryo uyu mugabane wakwihaza mu ngufu bijyanye n’intego z’iterambere rirambye.

Atangiza iyi nama y’iminsi itatu, kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Ugushyingo 2024, muri Kigali Convention Center, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Olivier Kabera, yavuze ko ije mu gihe kiza.

Ati” Iyi nama ije igihe kiza kandi ikenewe. Nka Afurika imwe mu mbogamizi dufite, ni ukutabona ingufu zirambye zijyanye n’uburyo abaturage biyongera.”

Kabera yavuze ko hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’iyi nama “Ishoramari, Gukorana, Ibikorwaremezo n’Ubuyobozi, hakwiriye kuganirwa ku buryo ingufu zaboneka.

Ati” Twizera ko ingufu atari ikintu ukwacyo, ahubwo ni umusemburo w’iterambere, ihangwa ry’udushya n’uburinganire bwa Sosiyete.”

Iri murika n’inama risanze u Rwanda rugeze ku kigero cya 80% mu kugeza amashanyarazi ku baturage, gusa mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda ruzageza amashanyarazi mu ngo ku gipimo cya 100%.

Muri Afurika hari abaturage basaga miliyoni 600 badafite umuriro w’amashanyarazi.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW