Ibigo biha akazi abasekirite byasabwe kubafata neza mu kazi kabo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abasekirite basoje amasomo abinjiza mu mwuga

Ikigo Excellent Security Company Ltd. cyashyize ku isoko ry’umurimo abasekirite babige umwuga 74 bakaba basoje amasomo y’amezi atatu, umwe mu bayobozi yasabye ibigo baha abakozi kubitaho no kubahembera ku gihe.

Akarasisi, gutanga ibyangombwa mpamyabumenyi byemeza ko basoje amasomo yo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu mu bigo bitandukanye bakoreramo, ni byo byaranze umuhango wo kwinjiza mu gisekirite abasoje amahugurwa 74 muri 89 bitabiriye amahugurwa y’amezi atatu ariko bamwe bakaba batarabashije kuyasoza.

Alexis BUTERERE Perezida w’inama y’Ubutegetsi y’ikigo Excellent Security Company Ltd, akaba n’umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’ibigo bicunga umutekano mu buryo bwa gisivile, Rwanda Private Security Industry Association yagarutse ku nama baha abasoje aya masomo.

Yavuze ko mu byo bize harimo akarasisi, gukoresha intwaro z’ubwirinzi zitari imbunda, harimo gukoresha inkoni izwi nka PR n’ibindi.

Alexis BUTERERE yavuze ko mu batanga amasomo harimo na Pilisi y’igihugu kuko no mu byo ishinzwe harimo ibigo bitanga serivise z’umutano mu buryo bwigenga.

Mu bindi bigisha abacunga umutekano, ni uguha agaciro amasomo bahabwa, no gukurikiza kirazira zo gucunga umutekano w’abantu. Basabwa kugira ikinyabupfura, kandi bagakora kinyamwuga aho bakorera haba mu bigo bya Leta no mu bigo by’abikorera.

Yagize ati “Tubaha impanuro yo kwakira abantu kuko bakorera ahantu hatandukanye, kuri hoteli, ibigo byigenga, banki, amashuri n’ahandi ni ahantu hahurira Abanyarwanda n’abanyamahanga, mu buyo tubasaba ni ukugumana indangagaciro tubaha no kuzikurikiza.”

BUTERERE ashima Leta y’u Rwanda ko yashyizeho Polisi nk’urwego rugenzura ibigo bitanga umutekano mu buryo bwigenga, Polisi ikaba itanga amasomo atandukanye ku basikirite bahugurwa arimo ibijyanye no kurwanya iterabwoba, iturika ry’ibisasu, uburyo bwo gusaka (technical search), gukoresha intwaro zimwe na zimwe zifashishwa mu kurinda umutekano, n’ibindi.

Yavuze ko ayo masomo akenera ubumenyi buhambaye ibigo byigenga bitanga serivise z’umutekano bidafite, hakiyongeraho ubujyanama Polisi itanga nabwo butangwa ku buntu kimwe n’ariya masomo yandi.

- Advertisement -

Asaba leta gukomeza kubaba hafi kuko bakiri mu rugendo rwo gutera imbere no gukora kinyamwuga.

Yasabye abo bakorana baha abakozi kububaha, cyane ko iyo babakiriye bamarana na bo igihe kinini bari mu kazi, bityo ngo abo bakoresha bakwiye kumva umusekirite, akanamworohereza mu kazi ke.

Ati “Twasaba ko barushaho kwegera abakozi kugira ngo bwa bumenyi batabutakaza… bite ku buzima bw’abakozi babahembere ku gihe, babahe ibisabwa biteganywa n’itegeko ry’umurimo kugira ngo abakozi bakore bishimye, bityo bizatuma umuntu wavuye ku ishuri ageze mu kazi, bwa bumenyi na za ndangagaciro twamuhatoje akomeza kuzisigasira kugira ngo icyo tugamije kumuvanamo tukibone.”

Hategekomana Ogustave wasoje amahugurwa y’amezi atatu, avuga ko amasomo bahawe arimo gusaka imodoka, kwakira abantu, kwirinda ubwabo, bikazabafasha mu kazi ko gucunga umutekano w’abantu.

Yashimye ko sosiyete yabo ya Excellent Security Company Ltd. ibaha ibikoresho by’akazi, kandi ikabahembera ku gihe.

Kwitabira amahugurwa yo kuba Abasirikite bica mu nzira ziteganywa n’umurongo w’itegeko ryanditse. Ikigo gikeneye abo giha amasomo gitanga itangazo, ababishaka bakiyandikisha, harebwe ko usaba nibura azi gusoma no kwandika, afite amashuri kuva kuri atatu yisumbuye, atandatu yisumbuye cyangwa arenzeho, cyane ko mu bahugurwa hari n’abajya gukorera mu biro.

Iyo bamaze kuboneka ku rutonde habaho guhitamo abujuje ibisabwa bagahabwa amahugurwa bitewe n’abo ikigo gikeneye.

Excellent Security Company Ltd. ikorera mu Karere ka Kicukiro, ku muhanda bita uw’amabuye wa ruguru ugana cyangwa uva SONATUBE uvuye cyangwa ujya ahazwi nko Ku GISEMENTI, mu mujyi wa Kigali.

Abayobozi mu rwego rwa Polisi y’Igihugu baje gusoza aya masomo banatanga Certificates
Abasekirite bahawe impamyabushobozi

UMUSEKE.RW