Iburasirazuba: Abahinzi barakangurirwa gutinyuka gufata inguzanyo

Nyuma y’igihe abahinzi bagaragaza ko kudahabwa inguzanyo n’ibigo by’imari byatumaga ishoramari ryabo ridatera imbere, bahawe amahirwe yo kwigobotora imbogamizi zabatsikamiraga.

Abakora ubuhinzi basabaga ko inguzanyo zongerwa kandi zikishyurwa mu gihe kirekire, kugira ngo haboneke impinduka nziza mu mwuga bakora.

Mu rwego rwo kubafasha kubona inguzanyo, ku wa 26 Ugushyingo 2024, abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bashishikarijwe kuzifata mu bigo by’imari, by’umwihariko muri Banki ya BK ifite gahunda yise Kungahara.

Ibi ni mu bukangurambaga bukubiye mu bufatanye hagati y’Ikigo CNFA gifasha abahinzi, binyuze mu mushinga w’ubuhinzi wa Hinga Wunguke, uterwa inkunga na USAID.

Muri iyo gahunda, amakoperative y’abahinzi afashwa kubona inguzanyo zo guhinga, guhangana n’igihe cy’ibagara, gukusanya umusaruro no kuwufata neza, ndetse no kubona ibikoresho byo kuhira n’ibindi, byose ku nyungu ya 8%.

Twiringiyimana Jean Chrysostome, umuhinzi wo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko banki zatinyaga gutanga inguzanyo ku bahinzi kubera imihindagurikire y’ikirere, ndetse ko hari n’izitaraha agaciro umwuga bakora.

Asobanura ko gahunda ya Hinga Wunguke n’abafatanyabikorwa bayo ari amahirwe adasanzwe mu guteza imbere ubuhinzi no kurushaho kongera umusaruro, bikazafasha kubaka ubukungu burambye.

Ati: “Tugiye kuzamura urwego rw’inguzanyo twafataga muri banki kugira ngo dushobore gukora ishoramari mu buhinzi.”

Mukafuraha Jeannette wo mu Karere ka Bugesera avuga ko abagore bashyizwe igorora kuko batinyaga kujya gusaba inguzanyo kubera ingwate.

- Advertisement -

Ati: “Nasobanukiwe ukuntu abagore dufitiwe icyizere, aho duhabwa inguzanyo nta ngwate badusabye, bitewe n’ibyo dukora n’igihe tumaze dukora.”

Bigaruka Faustin, umujyanama ushinzwe kwegereza abahinzi serivisi z’imari mu mushinga Hinga Wunguke, avuga ko barajwe ishinga no kwegereza abahinzi serivisi z’imari kugira ngo babashe kongera umusaruro.

Avuga ko bakorana na banki nkuru z’ubucuruzi, ibigo by’imari iciriritse, ndetse n’Imirenge SACCO, aho babubakira ubushobozi bwo kuguriza abahinzi mu buryo bworoshye.

Ati: “Ibyo rero bituma bashira ubwoba, kandi wa muhinzi uje ubagana bakamuha serivisi nta kwikanga guhomba.”

Hinga Wunguke igaragaza ko ifite miliyoni 29.7$ y’inkunga iri gushyira mu mishinga y’abikorera cyane cyane abari mu buhinzi, ibizafasha kuzamura iyo mishinga igategurwa ku buryo bukurura ibigo by’imari na byo bikayiha inguzanyo.

Kugeza ubu, Hinga Wunguke ifatanyije n’ibigo by’imari biciriritse byibumbiye muri AMIR biyemeje gufatanyiriza hamwe gukemura ibibazo byagoraga abahinzi mu gihe cyo kubona inguzanyo byoroshye.

Ubwo bufatanye bwashowemo miliyoni zirenga 126 Frw, bwitezweho gukuraho imbogamizi zatumaga abahinzi batabasha kubona inguzanyo.

Abahinzi bagaragaje imbogamizi bahura nazo zituma bitondera kwaka inguzanyo
Hatanzwe ibitekerezo ku cyakorwa ngo ubuhinzi burusheho gutera imbere

Bigaruka Faustin yasobanuye ko Hinga Wunguke yahaye ubushobozi ama Banki kugira ngo ahe inguzanyo abahinzi

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Kayonza