Ikipe ya Diviziyo ya 5 mu ngabo za RDF yatsinze abasirikare bo muri Tanzania

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ikipe ya Diviziyo ya 5 mu ngabo za RDF yahawe igikombe imaze gutsinda uwo mukino

Ikipe y’umupira w’amaguru (football) ya Divisiyo ya gatanu mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) yatsinze umukino wa gicuti yakinnyemo na Brigade ya 202 y’Ingabo z’Igihugu cya Tanzania (TPDF).

Umukino wa gishuti wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyinga 2024, kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda. Ni umukino wa gatatu uhuje ayo makipe.

Abasirikare ba Diviziyo ya 5 mu ngabo z’u Rwanda batsinze ibitego 2-0.

Brig Gen Pascal Muhizi, Komanda wa Divisiyo ya 5 muri RDF, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yijeje ko bazakomeza kubaka umubano utajegajega hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Yashimangiye ko ibyo bikorwa biri mu murongo washyizweho n’Abakuru b’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Uyu mukino wa gishuti ntabwo ari uwo kwishimisha gusa, ahubwo unakomeza umubano n’imikoranire mu nzego zitandukanye.”

Yongeyeho ati: “Tuzakomeza ubufatanye by’umwihariko mu bya gisirikare, ducunga umutekano w’imipaka duhuriyeho.”

Mu izina rya TPDF, Col William Joshua Lovukenya yavuze ko imikino ya gisirikare ifite akamaro gakomeye, kuko yubaka ubuvandimwe no guhuza imyumvire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Yasabye abakinnyi kugaragaza ubworohererane buranga abakora siporo (sportif) no gukomeza ubufatanye, bakonongera imbaraga mu nshingano zabo, bafatanya na bashiki babo basangiye umwuga wa gisirikare.

- Advertisement -

Uwo mukino wasojwe no guhemba amakipe yombi, yambwikwa imidari y’ishimwe.

Ikipe ya Divisiyo ya 5 mu ngabo za RDF yahawe n’igikombe iracyishimira, yishimira intambwe imaze gutera yo kubaka ubufatanye n’imikoranire n’abaturanyi bo muri Tanzania.

Mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2023 no muri Mata 2024, na bwo izo kipe zari zahuye, aho iyo mikino yombi ikipe y’ingabo zo muri Tanzania ari yo yayitsinze.

Ikipe ya Diviziyo ya 5 mu ngabo za RDF yahawe igikombe imaze gutsinda uwo mukino
Ikipe ya Diviziyo ya 5 yigaranzuye iya Brigade ya 202 y’Ingabo z’Igihugu cya Tanzania (TPDF) kuko yatsinze imikino ibiri ibanza bakinnye
Abayobozi barimo aba gisirikare na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba bishimiye intsinzi

IVOMO: Imvaho Nshya

UMUSEKE.RW