Imboni z’imiyoborere zeretse ubuyobozi ibyo abaturage bifuza ko byakorwa

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abitabiriye inama bumvise ibyo abaturage bakeneye

Nyanza: Imboni z’imiyoborere mu karere ka Nyanza ziravuga ko mu byifuzo n’ibitekerezo zakusanyije ibiza imbere abaturage bifuza ko bishyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2025 2026, harimo kubaka, gusana no kwagura ibikorwa remezo birimo ibyumba by’amashuri abana bigiramo, amateme no kubagezaho amazi meza.

Mu nama y’akarere ka Nyanza n’umufatanyabikorwa wako FVA ufite umushinga witwa PPIMA ugamije gutuma abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa. Ni umushinga bafatanyamo n’imboni z’imiyoborere zifatanya n’ubuyobozi guhera ku rwego rw’akarere kugera ku rwego rw’utugari mu gukusanya ibyifuzo n’ibitekerezo by’abaturage.

Habumuremyi Elias umwe muri izo mboni yagaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ibyo abatuye mu mirenge igize akarere ka Nyanza bifuza ko byazibandwaho, bigashyirwa mu igenemigambi ry’ibigomba gukorwa mu ngengo y’imari y’akarere y’umwaka wa 2025 -2026.

Yagize ati “Harimo kwagura ibyumba by’amashuri abana bigiramo, gusana ibyumba by’amashuri bishaje, kubakirwa ishuri ry’imyuga mu murenge wa Kigoma by’umwihariko mu kagari ka Gahombo, n’amashuri y’inshuke ameze neza.”

Yakomeje avuga ko hakwiye gusana inyubako za Leta zishaje, gukorerwa ubuvugizi muri serivisi z’ubuzima hakongerwa urutonde rw’imiti bahabwa ku bwishingizi bwa mituweri, kugeza amazi meza ku bigo by’amashuri bitayafite kimwe n’utugari atarimo, ndetse no gufasha abahinzi bo mu murenge wa Muyira bagahabwa imashini bazajya bifashisha mu kuvomerera imyaka yabo n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine, avuga ko ku byifuzo byatanzwe n’abatuye muri aka karere bakeneye ko bigomba gushyirwa mu igenamigambi ry’aka karere ry’umwaka wa 2025-2026.

Yagize ati “Ubuyobozi turiteguye kubishyira mu bikorwa ndetse ko mu byo twifuza ko bigomba gukorwa harimo n’inyubako z’utugari 25 zishaje biteganyijwe ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangirana no kuzisana.”

Nkuko bitangazwa n’imboni z’imiyoborere mu karere ka Nyanza, mu bitekerezo n’ibyifuzo bigera kuri 389 bya kusanyijwe mu baturage bakeneye ko bishyirwa mu igenamigambi ry’aka karere ry’umwaka wa 2025-2026.

Muri byo 356 byafashweho umwanzuro wo gukemurirwa ku rwego rw’utugari n’imirenge, naho ibigera kuri 33 bikaba aribyo byazamuwe ku rwego rw’akarere.

- Advertisement -
Abayobozi bagejejweho ibyo abaturage bifuza

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza