Imbumbe y’umusarururo w’imyaka itanu amatungo n’ibihingwa byishingirwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Niyoyita avuga ko umusaruro abona abikesha kuba yarashyize mu bwishingizi amatungo

Hashize imyaka itanu  guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda ya ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ igamije  guha amahirwe abahinzi n’aborozi gufata  ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo.

Ni gahunda abahinzi n’aborozi basamiye hejuru nyuma yo kubona  ko bahura n’ibihombo  bitandukanye bakabura aho babariza.

Aborozi barashima 

Peace Niyoyita , ni umworozi w’ingurube wabigize umwuga wo mu Murenge wa Ntarama mu  Karere ka Bugesera.

Uyu yoroye ingurube zitanga icyororo ndetse kandi afasha aborozi bato korora abicishije mu gutanga intanga hirya no hino akoresheje utudege duto twa Zipline.

Uyu asobanura ko iyi gahunda yaje ikenewe kuko  yari ifite impungenge z’uburyo byagenda mu gihe amatungo ye yaba ahuye n’ibibazo agapfa.

Ati “Turi mu bantu Tekana Urishingiwe Muhinzi –Mworozi itangira bayakiranye ubwuzu kuko iri mu byo twaburaga kuko umuntu yabaga ari mu byago bikomeye. Kuba yarashoye imari, agashyiramo amafaranga menshi ariko umunsi umwe akazagira ikbazo, ukagwa, ugasezera. Ubu iyo umuntu afite ubwishingizi aba afite umutekano kuko haramutse hagize n’ikibazo bidufasha nibura kuba umuntu yabona igishoro.”

Akomeza ati “ Mu mwaka wa 2020 habaye icyorezo mu ngurube mu bice bya Rwamagana ,Kayonza na Rubavu , umuntu yabaga afite ifamu y’ingurube nka 500, mu minsi itatu gusa ifamu yabaga irangiye, zipfa, Hita utekereza mu minsi itatu wahombye nka miliyoni 100, udafite ikindi kiri bukuzanzamure. Niba ari ikintu nshimira ni ukugira ubwishingizi .Ntabwo nakwifuza ko amatungo yanjye agira ikibazo.”

Uyu avuga ko mu mwaka 2021 ingurube ebyiri zagize uburwayi zirapfa ariko ubwishingizi buramugoboka

- Advertisement -

Uyu yongeraho  ko afite intego yo kubaka ibagiro  rya kijyambere nyuma yo kwisunga ubwishingizi .

Abahinzi nabo barabuvuga imyato 

Ndihokubwimana Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Mukarange , mu Karere ka Kayonza. Uyu abarizwa muri koperative Karambo I Ihinga ibigori.

Uyu muhinzi asobanura ko mu mwaka wa 2017 koperative yafashe icyemezo cyo gufata ubwishingizi nyuma yo kubona ko bahura n’ibihombo bitandukanye.

Ati “Mbere twararumbyaga  ntitugire aho twaba twabariza. Ariko ubu iyo turumbije, bagira ayo bagenera buri munyamuryango warumbije.”

Uyu avuga ko mu mwaka wa 2023 bahuye no kurumbya ibigori ariko baza kugobokwa n’ubwishingizi.

Ati “ Mu mwaka wa 2023 hari abatarejeje bagobotse. Twararumbyaga, twarumbya tukabura nkaho tubariza. “

Namahirwe Parade nawe ubarizwa muri iyi koperative ya Karambo I ahamya ko kuba ibihingwa biri mu bwishingizi  batekanye.

Ati “Hari igihe cyageze imvura iragwa cyane , tuza no kugira ya nkongwa itari isanzwe, iraza irabirya, usanga umusaruro uragabanutse ariko ubwishingizi bwaradufashije cyane icyo gihe ari nayo mpamvu twongeye turashora kuko tuba twumva dushyigikiwe.”

Uyu avuga ko mu mwaka wa 2023 bagize igihombo aho bagombaga gusarura toni 200 ariko beza Toni 150 ariko baza kugobokwa n’ubwishingizi.

Iyi gahunda Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’  yishingira ubuhinzi bw’ibigori n’umuceri ,ibirayi,urusenda,imyumbati, ibishyimbo n’imiteja. Ni mu gihe ku matungo ari  n’inka z’umukamo,ingurube,inkoko n’amafi.

Igoboka abahinzi n’aborozi mu gihe cy’ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ikirere n’indwara, ibyorezo ndetse n’impanuka ku matungo.

Mu gihe ku bihingwa ari imvura nyishi iteza imyuzure, izuba riteza amapfa n’imiyaga , indwara z’ibihingwa ndetse n’ibyonyi.

Leta ifatanya n’ibigo by’ubwishingizi aho yishyura 40% abahinzi n’aborozi bakishyura 60% by’ubwishingizi.

Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Joseph Ntezimana Museruka , avuga ko ubwishingizi bw’ibihingwa bujyana n’igihembwe cy’ihinga .Ni mu gihe ku matungo bumara igihe cy’umwaka usibye ku nkoko z’imyama aho ubwishingizi bujyana n’igihe umworozi azamara izo nkoko.

Ku mafi naho asobanura ko ubwishingizi butarenza amezi umunani.

Joseph Ntezimana Museruka  avuga ko nka Minisiteri bizeye ko mu myaka itanu iri imbere  gahunda y’ubwishingizi yarushaho gutera imbere.

Ati “ Kugeza ubu turabona yuko imaze gutanga umusaruro .Kubera ko nko mu gihingwa cy’umuceri iyi gahunda igeze kuri 98.2%. Abahinzi barayitabiriye kubera ko abahinzi bahinga mu bishanga , N’ibindi bihingwa bigenda bizamuka buhoro buhoro. Gahunda ya leta irifuza yuko muri iyi gahunda y’imyaka itanu NST2, twazamuka tukagera kuri 30% by’ubuso hujwe bwishingiwe na 30% n’amatungo akaba yishingiwe.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isobanura ko amafaranga arenga Miliyari 5.3 Frw yashyikirijwe abahinzi n’aborozi mu kubafasha akwikura mu bihombo.

Abahinzi 568,563 n’aborozi 95,398 barimo abagabo n’abagore bamaze kubona ubufasha muri iyi gahunda.

Abahinzi n’aborozi bavuga ko Leta yabatekerereje ibazanira gahunda yo kwishingira ibihingwa n’amatungo
Abahinzi b’ibigori bo muri Kayonza nabo barishimira iyi gahunda
Abahinzi n’aborozi barishimira gahunda y’ubwishingizi

UMUSEKE.RW