Impamvu udakwiriye kunywa amazi uhagaze

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Amazi ni ikinyobwa cy’ingenzi cyane ku buzima bwa muntu, kuko agira akamaro gakomeye mu bikorwa bitandukanye umubiri ukora umunsi ku wundi, bikaba ngombwa kuyanywa kenshi, abahanga mu buzima bavuga ko mu bigize umubiri w’umuntu 60-70 % ari amazi.

Abahanga bemeza ko mu gihe cy’ubushyuhe buringaniye, umuntu mukuru akwiye kunywa amazi ari hejuru ya litiro ebyiri ku munsi, kuko ubusanzwe umubiri w’umuntu utakaza Litiro imwe y’amazi mu nkari ndetse andi mazi angana atyo agatakara binyuze mu byuya, imyanda yo mu bwiherero ndetse no mu mwuka duhumeka.

Gusa banavuga ko umuntu aba akwiriye kwitwararika mu gihe ari kunywa amazi.

Zimwe mu mpamvu udakwiriye kunywa amazi uhagaze.

Urubuga Health exchange ruvuga ko kunywa amazi uhagaze bibangamira igogogora, ibi bigatera kuribwa mu gifu ndetse na gaze ina nyinshi ibitera ‘ikirungurira’.

Kunywa amazi uhagaze, bibngamira imisemburo yifashishwa mu gusya ibiryo mu gifu, ibi bikaba byagutera kugugarara cyangwa gutumba.

Iyo ugahaze, ukanywa amazi bihatira umutima gutera cyane, abahanga bagira abantu inama yo kwicara mu gihe bagiye kunywa amazi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa Healthxchange, bwagaragaje ko kugira ngo amazi unywa akugirire akamaro ari uko umenya igihe cyo kuyanywa, umuntu aba akwiriye kunywa amazi akimara kubyuka mbere yo kugira icyo ufata, nko gufata ifunguro rya mu gitondo n’ibindi.

Kunywa amazi mbere cyangwa nyuma ho iminota 30 yo kurya bifasha umubiri gukora igogora neza ndetse bikanawufasha gukura intungamubiri mu byo wariye.

- Advertisement -

Ni mu gihe kunywa amazi mbere yo kujya mu bwogero bigabanya umuvuduko w’amaraso ndetse no Kunywa amazi isaha imwe mbere yo kuryama kuko bifasha mu gikorwa cyo kuvugurura uturemangingo mu gihe uryamye.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW