Impuguke mu bya gisirikare za Uganda n’iza Congo zasoje inama y’iminsi itatu

Impuguke mu bya gisirikare ku ruhande rwa Congo Kinshasa zagiranye ibiganiro by’iza Uganda.

Amabanga y’imyanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro kugeze ubu yagizwe ibanga.

Uganda na Congo Kinshasa ubu bibanye mu buryo bwa “Cheri – Chouchoue”, umubano uragurumana ikibatsi cy’urukundo nyuma yo guhura kwa Perezida Felix Tshisekedi na Yoweri Museveni wa Uganda i Kampala tariki 30 Ukwakira 2024.

Inama y’impuguke mu byagisirikare yasoje imirimo yayo ku wa Gatandatu ikaba yaberaga i Kinshasa.

Mu byizweho harimo kureba uko ibyemezo byafashwe n’abakauru b’ibihugu byombi byashyirwa mu bikorwa nk’uko byatangajwe na Lt.Col Mak Hazukay.

Ibi biganiro byayobowe n’umugaba mukuru w’ingabo za Congo ushinzwe ibikorwa Maj Gen Chicko TSHITAMBWE, akaba ari na we uyoboye ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uganda na Congo Kinshasa byiyemeje gusubukura ibikorwa by’iterambere cyane imihanda ihuza ibyo bihugu igashyirwamo kaburimbo.

UMUSEKE.RW