Kamonyi: Abarimo ibihazi bakora ubucukuzi butemewe bafashwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo 8 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe muri bo hakaba harimo abari barigize ibihazi.

Bafatiwe mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ku wa 18 Ugushyingo 2024 mu saha y’urukerera ndetse na taliki ya 19 Ugushyingo 2024.

Aba bakoraga ubu bucukuzi mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bakaba ibihazi no mu bindi bikorwa bihungabanya umutekano, bafatiwe mu Mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko muri abo bafashwe harimo umusore w’imyaka 24 ukekwaho no mu bindi bikorwa bikomeye byo guhungabanya umutekano birimo gukubita no gukomeretsa akoresheje umuhoro.

Harimo kandi undi mugabo w’imyaka 31 nawe ucyekwaho gukoresha abandi bakozi muri ubwo bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Bakaba kandi bafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga muri ubwo bucukuzi harimo ibitiyo n’umunzani.

Polisi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri aba bantu bagafatwa, ibasaba gukomeza ubwo bufatanye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ntawe ukwiriye kubona abakora ibitemewe ngo baceceke, kuko ingaruka ni nyinshi zirimo kubura ubuzima bw’abantu no guteza umutekano muke mu bundi buryo butandukanye.

Abishora muri ibi bikorwa Polisi ibasaba kubireke kuko idashobora kubyihanganira kandi kumva ko hari uwabikora akayicika byo bidashoboka.

- Advertisement -

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za polisi za Gacurabwenge, Kayenzi na Rukoma.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW