Kazungu Claver yasezeye kuri RadioTV10

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunyamakuru ufite uburambe mu gisata cy’imikino, Kazungu Clave wari umukozi wa RadioTV10, yasezeye akazi ku mpamvu ze bwite.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, aho yavuze ko yasezeye akazi ku mpamvu ze bwite.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka ine hafi n’igice nkorera Radio na TV 10. Mbikuye ku mutima, nshimiye ikigo, abo twakoranye bose, abankurikira umunsi ku wundi nzi n’abo ntazi.”

Yakomeje agira ati “Ku mpamvu zanjye bwite, nkaba nafashe icyemezo cyo gusezera ku kazi. Uwo nakoshereje cyangwa nabangamiye ntabizi, ambabarire.”

Kazungu Claver ni izina rinini mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Flash n’ibindi. Yabaye kandi Umuvugizi wa APR FC.

Kazungu Claver yamaze gusezera kuri RadioTV10

UMUSEKE.RW