Libya yatsindiye Amavubi muri Stade Amahoro

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru, Amavubi, yatsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu mu gushaka itike y’Igikomba cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025, wabaye kuri uyu wa Kane tariki  ya 14 Ugushyingo 2024.

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino ari urwa gatatu mu Itsinda D n’amanota atanu, inyuma ya Nigeria ifite amanota 10 ndetse na Bénin ifite atandatu mu gihe Libya yo yari iya nyuma n’inota rimwe.

Umudage Frank Spittler Torsten, yari yakoze impinduka imwe ugereranyije n’ikipe yabanjemo ku mukino wa Benin uheruka, u Rwanda rutsinda 2-1.

Ababanjemo ku ruhande rwa Amavubi: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad wari Kapiteni, Samuel Gueulette, Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ni bwo ikipe y’igihugu y’Amavubi yatangije umukino muri Stade Amahoro, wari uyobowe n’abasifuzi b’Abanya-Mozambique bayobowe na Celso Armindo Alvacao.

Habanje gufatwa umunota wo kwibuka uwari umukozi wa FERWAFA muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore, Mbonimpa Anne witabye Imana. Iminota itanu ya mbere y’umukino yaranzwe no guhuzagurika kw’amakipe yombi, byagaragazwaga no kurenza imipira bya hato na hato.

Ku munota wa gatandatu, Amavubi yumvaga umurindi w’abafana, yatangiye kubiyeraka ubwo Samuel Gueullete yahinduraga agapira mu rubuga rw’amahina.

Ni umupira wasanze Mugisha Gilbert yagergeza gushota mu izamu, ubwugarizi bwa Libya bukagoboka.

Libya nayo ku munota wa cyenda yaje kugerageza amahirwe yo gushaka igitego ubwo Sabhi Aldhawi yateraga ishoti ariko rigaca hanze y’izamu.

- Advertisement -

Amavubi hagati y’umunota wa 12 na 15 yakije igitutu, abafana nabo barayikiriza ubwo Fitina Ombolenga yazamuraga umupira ashaka umutwe wa Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert niwe wagerageje gutera umutwe, ariko umupira uca imbere y’izamu Libya ryari ririnzwe na Murad Abu.

Amavubi yakomeje uwo mujyo maze ku munota wa 18, Kapiteni Bizimana atera umupira ugenda wikuba imbere y’izamu rya Libya, habura umukinnyi w’Amavubi ukozaho ikirenge ngo igiteko kiboneke.

Bizimana bwa kabiri yikurikiranya, ku munota wa 21 yahinduye umupira, Nshuti Innocent warimo ushakira Amavubi igitego, awuteye n’umutwe uca ku mpande y’izamu.

Libya niyo kipe ya mbere yabonye koroneli mu mukino ubwo Nourdin yahinduraga umupira, Fitina Ombolenga agahita awurenza.

Iyo koroneli ntacyo yababyariye kuko bayiteye ariko bagakora isoko.
Amavubi nayo ku munota wa 27, yabonye koroneli ya mbere. Iyi yatewe na Samuel Guellet, Bizimana Djihad agarura umupira ahita anakorerwa ikosa ryahanwe na Kwizera Jojea ariko umupira ujya hanze.

Ku munota wa 36, Libya yagerageje amahirwe yo gutsinda igitego ku ishoti riremereye ryatewe na Osama Mkhatar ariko umupira uca hejuru y’izamu.

Hagati y’umunora wa 34 na 45, Amavubi yatatse Libya cyane binyuze muri koroneli enye yabonye, yaterwaga neza na Jojea Kwizera na Samuel Guelete, ariko nta gitego cyavuyemo.

Iminota 45 n’inyiongera y’iminota ibiri byakinwe mu gice cya mbere, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

Igice cya Kabiri cyatangiranye n’impinduka z’Amavubi.

Samuel Guelette na Kwizera Jojea bavuye mu kibuga hinjiramo Muhire Kevin na Dushiminana Olivier batazira Muzungu.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri agerageza kubona igitego, binyuze ku mipira ibiri Nshuti Innocent yahawe, yakwijira mu rubuga rw’amahina agatera imipira idafashije.

Abafana b’Amavubi bagaragaje gufana bikomeye ikipe, muri Srade yarimo abarenga ibihumbi 40.

Muhire Kevin ku munota wa 58 yahushije igitego ubwo yahabwaga umupira na Nshuti Innocent, Kevin yateye umupira uca hejuru y’izamu.

Hagati y’umunota wa 60 na 65 Amavubi yacumbitse ku izamu rya Libya.
Haje kuvamo, kufura yakorewe Manishimwe Emmanuel, Muhire Kevin arayitera bamyugariro ba Libya bayikuramo, umupira ugarukira Mugisha Bonheur, awuteye wisirisimbya mu rubuga rw’amahina rwa Libya, igitego kirabura.

Mu minota 20 y’umukino ya nyuma, Amavubi yakomeje gushaka igitego. Muhire Kevin wari wahawe icyizere cyo gutera imipira y’imiterekano yakomezaga kuyitera ariko igitego kikabura.

Libya yakagutse ishaka igitego, itera umupira imbere y’izamu ariko Mnazi Thierry awushyira muri koroneli, yatewe ntiyagira icyo ibyara.

Umutoza wa Amavubi, ku munota wa 81 yongeye gukora impinduka mu busatirizi akuramo Mugisha Gilbert azanamo Iraguha Hadji.

Ku munota wa 85, Stade Amahoro yose yakonje ubwo Libya yatsindaga u Rwanda igitego kimwe cyatsinzwe na Fahd Mohamed wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Ku munota wa 86, abafana bamwe ba Amavubi batangiye gusohoka muri Stade Amahoro.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Amavubi yashakishije igitego cyo kwishyura binyuze muri koroneli zaterwaga na Bizimana Djihadi, Manzi Thierry yashyira ku mutwe bikanga.

Umukino warangiye Amavubi atsinzwe na Libya 1-0.
Libya yahise igira amanota ane, mu gihe Amavubi azakina na Nigeria tariki ya 18 Ugushyingo yagumye ku manota atanu, imibare yo kwitabira Igikombe cya Afurika muru Maroc izamo amasubyo.

Nshuti yatanze byose ariko ntiwari umunsi we
Ibitego by’Amavubi byaviragamo ku murongo
Mugisha Gilbert nawe ntiwari umunsi we
Abasore ntacyo batakoze
Mangwende yongeye kwerekana urwego rwo hejuru nk’uko bisanzwe
Bizimana Djihad ntacyo aba atakoze
Abanyarwanda bo bari bitabye
Ikipe y’Igihugu ya Basketball, yari yaje gushyigikira bagenzi ba bo
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yarebye uyu mukino
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire, yari mu bayobozi barebye uyu mukino
Amavubi yatsindiwe muri Stade Amahoro nshya
Nshuti Innocent ntiyahiriwe
Kwizera Jojea yakinnye iminota 45 yonyine
Umukino wo wihutaga

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *