Malipangu uri ku isoko ashobora kujya muri Rayon Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusoza amasezerano muri Gasogi United ndetse agasezera bagenzi be, Umunya-Centrafrique ukina hagati mu kibuga, Théodore Malipangu Yawanendji, ibiganiro bigeze kure hagati ye na Rayon Sports yakomeje kumwereka ko imukeneye.

Mu 2022, ni bwo ikipe ya Gasogi United, yemeje ko yamaze kugura Théodore Malipangu Yawanendji ukomoka muri Centrafrique. Ni umusore wageze muri shampiyona y’u Rwanda, agaragaza ko ari mwiza mu bakina inyuma ya rutahizamu hazwi nko kuri nimero 10.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, yahise abengukwa na FC Darhea yo muri Leta Zunze z’Abarabu ndetse birangira yerekejeyo n’ubwo atatinzeyo kubera ko iyi kipe itigeze yubahiriza ibyo yari yumvikanye na Gasogi United, cyane ko yari akiyifitiye amasezerano.

Uyu musore yaragarutse, aza gusoza amasezerano ye. Kuri ubu ni umukinnyi wasoje amasezerano ndetse amakuru ava hafi ye avuga ko ibiganiro bigeze kure hagati ye na Gikundiro. Malipangu ni umwe mu beza bari muri shampiyona y’u Rwanda bakina inyuma ya ba rutahizamu.

Amakuru avuga ko yamaze gusezera kuri bagenzi be bakinanaga, ndetse nta gihindutse, uyu musore ashobora gutangazwa vuba nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports.

Théodore Yanawendji Malipangu, ari mu muryango winjira muri Rayon Sports

UMUSEKE.RW