Mu bihe ufite agahinda, hari abashobora kukugira inama yo kutagaragaza uko wiyumva mu gihe abandi bakubwira ko ugomba kuririra umuhisi n’umugenzi.
Agahinda ni kimwe mu bice by’amarangamutima umuntu ashobora kumva, kikaba gituruka ku guhura n’ibibazo cyangwa ibihe bigoye mu buzima, aho bigira ingaruka zikomeye ku mubiri n’ubwonko.
Gashobora guterwa n’ibintu bibabaje nko gupfusha, guhohoterwa ku kazi, kutabana neza n’umuryango, n’ibindi bibazo bigoye kwihanganirwa.
Iyo umuntu agize agahinda, bisaba ko abantu bamuba hafi, kuko iyo gakabije (dépression) bishobora kuba ikibazo gikomeye, kandi gashobora no kumutera kwiyahura.
Ku mubiri, agahinda gashobora gutera umunaniro, indwara z’umutima, diyabete, kuribwa mu magufwa n’imikaya.
Ku buzima bwo mu mutwe, habaho kwiheba, kutagira ibyishimo, ndetse no gutakaza icyizere cy’ubuzima.
Ku mibanire, agahinda gatera ibibazo kuko umuntu ashobora kwitandukanya n’abandi, nk’umuryango cyangwa inshuti no kudakora neza imibonano mpuzabitsina.
Intwaro zo gutsinda agahinda
Mu mico imwe n’imwe, hari abavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, abandi bakavuga ko kurira kugaragaza intege nke, nyamara, kurira bifasha umuntu ufite agahinda mu buryo bw’umwihariko.
- Advertisement -
Impuguke mu by’indwara zo mu mutwe zivuga ko kurira mu bihe by’agahinda, ari ibisanzwe kandi bifasha umuntu gutuza. Ariko kwihagararaho no kutagaragaza ibyiyumvo bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima.
Kurira birafasha kuko amarira asukura umubiri kandi agasohora imisemburo itera agahinda. Iyo umuntu arira, aba atekereza ku byamuteye ako agahinda, bikamufasha kubyakira no kumva umutima uruhutse.
Ni mu gihe na Bibiliya itemeranya n’abavuga ko kurira ari bibi cyangwa ko nta mugabo urira. Urugero, nubwo Yesu yari afite ububasha bwo kuzura Lazaro, yamuririye mu ruhame.—Yohana 11:33-35.
Mu bihe by’agahinda, kuganira n’umuntu wizeye ku mateka yawe agoye bishobora kugufasha, ariko bisaba ko uwo muntu azi gutega amatwi no kugaragaza ko ibyo umubwira abishyize ku mutima.
Kuri iyi ngingo, Bibiliya ivuga iti: ‘Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikaba umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.’—Imigani 17:17.
Mu gihe ufite agahinda, kubika ibibazo mu mutima bishobora kuba umutwaro ukomeye. Kwandika uko wiyumva ukoresheje ikaramu n’intoki bifasha cyane mu kugaragaza amarangamutima yawe.
Kwihanganira agahinda ni ugutekereza ko ibihe bigoye bizashira, ukiyumvamo ko agahinda ari iby’agateganyo, bityo ukarushaho gukomera.
Niba hari ibintu cyangwa abantu bigutera agahinda, gerageza kubyirinda cyangwa guhangana na byo mu buryo bufasha.
Kugira gahunda y’umunsi iteguwe neza bigufasha kutumva umubabaro udafite aho ujya, ugategura ibikorwa bya buri munsi mu buryo burambye.
Kugira intego zoroheje no gukora ibikorwa ubyishimiye, nk’ubugeni, gusoma, cyangwa gutembera, bifasha mu kugabanya agahinda no kugarura ibyishimo.
Kuganira n’umujyanama (psychologist) bishobora kugufasha kugabanya umutwaro w’agahinda. Ibi bituma wumva ko utari wenyine kandi ko abantu bakwitayeho.
Gukora imyitozo ngororamubiri bituma umubiri usohora imisemburo (endorphins) ituma wumva unezerewe kandi bikagabanya umunaniro n’agahinda.
Gusinzira neza ni ingenzi mu guhangana n’agahinda, kandi gufata umwanya wo kuruhuka no kwitekerezaho bigufasha kugarura imbaraga no gutuza.
Iyo agahinda kageze ku rwego rwa dépression, ni byiza kugisha inama abaganga b’inzobere, gukoresha imiti cyangwa kwitabira ibiganiro byo gufasha mu guhangana n’ibitekerezo bibi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW