Ngoma: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko umusore ukekwaho kwica umubyeyi witwa Nduwamungu Pauline wo mu karere ka Ngoma, i Rukumberi, yagaragaje aho yahishe umutwe we, anasobanura icyatumwe amwica gutyo.
Dr Murangira B Thierry Umuvugizi wa RIB, yabwiye RBA ko uwitwa Nziza yemeye ko ari we wishe Nduwamungu Poline w’imyaka 66 y’amavuko.
Uyu Nziza yeretse ubuyobozi aho yahishe umutwe wa nyakwigendera.
Ngo uriya ukekwaho kwica nyakwigendera, yabwiwe RIB ko ngo yamuciye umutwe kubera ko muri filimi yumvise bavuga ko iyo wishe umuntu umureba mu maso, ngo ifoto yawe isigara mu maso ye, bityo iperereza rikaba ryazagufata.
RIB ivuga ko igisigaye ari ukumenya impamvu uriya muntu yamwishe. RIB ikavuga ko itakwemeza cyangwa ngo ihakane ko uriya muntu yishwe kubera ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Murangira ati “Iperereza rizagaragaza niba ari cyo yaziza, cyangwa yarishwe ku zindi mpamvu.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku bufatanye na Polisi, bataye muri yombi uriya ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline wari utuye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma wishwe aciwe umutwe.
Nduwamungu Pauline yishwe tariki ya 14 Ugushyingo, 2024 abamwishe bamusanze iwe mu rugo.
Mu ibazwa uwitwa Nziza, mwene Ntihabose Theogene yaje kwemera ko ari we wamwishe ndetse ajya no kwerekana aho yari yahishe umutwe wa Nduwamungu.
- Advertisement -
Bikekwe ko uriya musore haba hari abandi bantu bamufashije muri kiriya gikorwa cya kinyamanswa.
RIB yihanganishije umuryango wa Nduwamungu Pauline, iwizeza ko abagize uruhare mu rupfu rwe bazagezwa imbere y’ubutabera bagahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Biteganyijwe ko umuhango wo kumushyingura uba kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024.
UMUSEKE.RW