Nyanza: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu mugezi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Muyira mu Kagari ka Nyamiyaga umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 wasanzwe mu mugezi wa Nyarubogo.

Uyu murambo wa Rutijana Etienne wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024.

Amakuru UMUSEKE wahawe na Nyirarume wa nyakwigendera avuga ko yari yagiye i Kimvuzo mu Kagari ka Migina kwa Nyinawabo, agenda mu masaha ya saa munani, nyuma imvura iragwa, ari nayo yatumye ataha bwije.

Avuga ko aho yari yagiye gusura aribo mu gitondo bahamagaye umugore wa nyakwigendera bamubaza niba umugabo we yageze mu rugo, asubiza ko atahageze.

Ati” Ubwo nibwo batangiye guhanahana amakuru babaza uko bimeze. Mu gihe bagishaka mu ma saa kumi n’ebyiri [za mu gitondo], abantu bari bagiye guhinga basanga amazi yamurambitse ahantu hari ibyatsi.”

Yavuze ko uyu mugezi utagiraga iteme ahubwo umuntu yawucagamo akandagiyemo, ko kandi nta muntu wari uherutse kuwugwamo.

Umukozi w’Umurenge wa Muyira Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Karangwa Janvier yahamirije UMUSEKE ayo makuru, avuga ko bayamenye bakiri kuyakurikirana.

Ati ” Nubu niho ndi [Ku mugezi wa Nyarubogo].”

Nyakwigendera asize umugore n’abana Bane.

- Advertisement -

Kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru, umurambo wari ukiri mu mugezi wa Nyarubogo, aho hategerejwe inzego zibishinzwe kugira ngo hatangire iperereza.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Metheo Rwanda), giherutse gutangaza ko imvura iziyongera muri iki gihe hateganyijwe imvura nyinshi, ibyerekana ko abantu bakwiriye kwirinda imigezi ishobora kuzuzwa n’amazi.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW i Nyanza