Nyanza: Umushumba yarohamye mu AKanyaru

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umusore ukiri muto yarohamye mu Akanyaru

Umushumba wo mu karere ka Bugesera gahana imbibi n’Akarere ka Nyanza yarohamye mu ruzi muri Nyanza. Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Masangano mu mudugudu wa Shinga.

UMUSEKE wamenye ko uwitwa Rugamba Pacifique w’imyaka 19 uvuka mu karere ka Bugesera mu murenge wa Musenyi mu kagari ka Musenyi mu Mudugudu wa Muhanga.

Nyakwigendera yararagiye inka z’umuturage witwa Ntaganzwa Jean Claude  utuye mu karere ka Bugesera ari nawe wakoreshaga nyakwigendera.

Ubwo nyakwigendera yari ari  kwambutsa inka ziva hakurya y’Akanyaru, yari ari kumwe n’umwana  witwa Nyandwi ari nawe wahise utanga amakuru.

Nyakwigendera yamaze kwambutsa inka nawe aroga ariko uruzi rumurusha imbaraga ararohama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko bagishakisha  umurambo bategereje ko ureremba hejuru.

NSHIMIYIMANA Theogene

UMUSEKE.RW/Nyanza