Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Azerbaijan

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Kagame uri i Baku, yakiriwe na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev

Perezida Kagame uri i Baku, yakiriwe na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, wanakiriye abandi bakuru b’ibihugu na Guverinoma bitabiriye inama yigaka ku bidukikije, COP29.

Ibiganiro byabo byabaye kuri uyu wa Gatatu. Perezida Kagame yashimiye Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan, uko igihugu cye cyakiriye neza Inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe, COP29.

Abakuru b’ibihugu baganiriye ku ngingo zirimo izijyanye no guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yari umwe mu batumirwa b’ikiganiro “Measuring the Green Wealth of Africa,” cyarimo na Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe nubwo ikibazo cyo kubura ubushobozi bujyanye n’amafaranga, yo gushora mu mishinga yo kurengera ibidukikije ari imbogamizi ikomeye.

Yavuze ko ibyo ibihugu bitandukanye byiyemeje gukora mu nama zabanje byarangiye bidakozwe kandi ngo ntawigeze “abibazwa”.

Kubwe ngo ntabwo ibyo bikwiye.

Yakomeje avuga ko umugane wa Africa ufite uruhare ruto mu kohereza imyuka ihumanya ikirere, ndetse no mu kwangiza ikirere, agasanga kuba yahabwa ingurane ku bwo gukomeza kubungabunga ikirere bidakwiye kuba kwinginga.

COP29: Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Kazakhstan

- Advertisement -

UMUSEKE.RW