Perezida wa Ukraine yizeye ko intambara izarangizwa na Trump

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yahiye ubwoba maze atangaza ko intambara igihugu cye kimazemo igihe n’Uburusiya izarangira mu 2025, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Donald Trump, uherutse gutsindira kuyobora Amerika.

Zelensky yatangaje ko ku murongo wa telefone yagiranye ibiganiro byubaka na Donald Trump nyuma y’uko atsinze Kamala Harris mu matora yo kuyobora Amerika.

Gusa, ntiyavuze niba Trump hari icyo yamusabye ku byerekeye ibiganiro hagati ya Ukraine n’Uburusiya, ariko avuga ko nta kintu yumvise gitandukanye n’aho Ukraine ihagaze.

Trump yakunze kumvikana avuga ko igikorwa cye cya mbere ari ukurangiza intambara y’Uburusiya na Ukraine, no guhagarika gusesagura umutungo wa Amerika ushorwa muri iyo ntambara yaciye ibintu.

Perezida Zelensky yagize ati “Nta gushidikanya ko intambara izarangira vuba, hashingiwe kuri politike y’itsinda rizaba riri ku butegetsi muri Amerika. Ubu ni bwo buryo bashaka kubikoramo, kandi ni byo bemereye abaturage.”

Yongeyeho ko Ukraine igomba gukora ibishoboka byose kugira ngo intambara irangirane n’umwaka wa 2025 ariko binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Yavuze ko ingabo z’Uburusiya zikomeje kwegera imbere ku mirongo y’urugamba ko ibintu bitameze neza na busa.

Zelensky avuga ko amategeko ya Amerika amwemerera gusa guhura na Trump amaze kujya ku butegetsi muri Mutarama 2025.

Amerika igiye kuyoborwa na Trump utajya imbizi na Zelensky n’icyo gihugu cya mbere giha intwaro nyinshi n’ibindi bikoresho Ukraine.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW