RDF yashyize igorora aborozi baturiye ikigo cya gisirikare cya Gabiro

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abagiye gushaka ubwatsi bw'amatungo babanza kwiyandikisha

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangije gahunda yo gufasha aborozi bo mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare kubona ubwatsi mu rwego rwo kongera umusaruro w’amata.

Aborozi bemerewe kwinjira mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro kugira ngo bahire ubwatsi bw’amatungo yabo.

RDF yashyizeho igihe runaka ndetse n’inzira zinjira n’izisohoka zizafasha aborozi gukusanya ubwatsi ku buryo buboneye, bakabasha kugaburira amatungo yabo.

Aborozi bo mu Murenge wa Munini, Akagari ka Gikobwa bashimiye RDF kuba yabemereye kwahira no gukusanya ubwatsi bagaburira inka zabo.

RDF iri gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo iki gikorwa gikurikiranwe neza kandi kigende neza.

Iyi gahunda igamije gufasha abaturage kuzuza ibyifuzo byabo, kubungabunga umutekano w’aho batuye, no kwirinda ko hagira ibibazo byavuka mu gihe cy’imyitozo.

Buri karere gafite inzira zashyizweho zo kwinjira no gusohoka: Gatsibo ifite inzira eshatu, zirimo Munini/Gikobwa, Munini/Nyamwiza, na Nyamatete.

Nyagatare ifite inzira ebyiri, ari zo Shimwa Paul na Zubarirashe; naho Kayonza ifite Mutumba na Gakoma.

- Advertisement -

IVOMO: RDF Website

UMUSEKE.RW