RIB yaburiye abanyamakuru b’Imikino badakora kinyamwuga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwateguje ababarizwa mu Itangazamakuru ry’Imikino badakora kinyamwuga, ko mu gihe batabihagarika, Amategeko azabibaryoza.

Mu Itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda, hakunze kumvikana no kugaragara bamwe mu babarizwa muri iki gice, badakora kinyamwuga aho bamwe bamaze kwitwa ba memuke ndamuke. Ibi byatumye izina ry’Itangazamakuru ry’imikino mu rwa Gasabo, ritakarizwa icyizere na bamwe mu barikurikira umunsi ku wundi.

Biciye mu butumwa yahaye Radio/TV10, Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yatangaje ko abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda, bakwiye gukora kinyamwuga bakareka gukora ibiganiro byinjira mu buzima bwite bw’abantu, kubera ko biganisha mu gukoresha imvugo zibiba urwango.

Yagize ati “Mbafitiye ubutumwa. Kwirinda kwibasira abantu bishingiye ko afana iyi kipe wowe udafana, gukoresha amagambo akomeye bavuga ku bantu, binjira mu buzima bwite bw’umuntu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abandi. Siporo si intambara,”

Yakomeje agira ati “Ugomba kubaha ubuzima bwite bw’umuntu.”

Nta bwo hashize igihe kinini, humvikana uguterana amagambo hagati ya bamwe mu banayamakuru ba Siporo mu Rwanda hifashishijwe ibitangazamakuru bakorera ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Bamwe bumvikanye bavuga ko bagenzi ba bo ari ibisambo, abandi bavuga ko bamwe basabiriza ari n’abasinzi n’andi magambo ashobora kubyara ibyaha.

Uku guhangana kurimo guterana amagambo arimo isebanya, kwaturutse ahanini ku ikipe ya APR FC, aho bamwe bashinjaga bagenzi ba bo ko bayiririyeho amafaranga ubwo yaguraga abakinnyi b’abanyamahanga ifite ubu.

Uyu Muvugizi wa RIB, Dr. Murangira yasabye abanyamakuru ba Siporo kurushaho kwitwararika ndetse bakirinda mu buzima bwite bw’abantu haba ku bitangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kuzarangira bibyaye ikindi kintu kitari cyiza.

Ati “Bashobora kuzashyekerwa ugasanga barimo gukoresha imvugo zikurura urwango. Ibyo rero babyitondere.”

- Advertisement -

RIB iherutse gutangaza ko Siporo ari igice iri gukurikiranira hafi cyane muri iyi minsi kubera ibyaha bihakorerwa. Bimwe mu byaha icyo byavuzwe n’uru rwego ko bikunze kuhakorerwa, harimo gukoresha impapuro mpimbano by’umwihariko mu kongera no kugabanya imyaka.

Ibindi byaha byakunze kuvugwa muri Siporo y’u Rwanda, ni ruswa y’aba iy’amafaranga ndetse n’ishimishamubiri, itonesha, ikimenyane cyangwa icyenewabo, gukubita no gukomeretsa n’uburiganya.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yakebuye abanyamakuru ba Siporo badakora kinyamwuga

UMUSEKE.RW