RIB yafunze abantu batandatu barimo abakora mu nkiko i Nyagatare (AUDIO)

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
RIB yafunze abarimo umuhesha w'inkiko

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwafunze abantu batandatu  barimo abakora mu nkiko mu karere ka Nyagatare.

Abafunzwe ni Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Mabondo Semahoro Victor, Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bafatanyacyaha babo bane.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo  cyangwa ngo babunganire mu nkiko ku byaha bakurikiranyweho.

RIB itangaza ko bafungiye kuri Station za RIB za Gatunda na Nyagatare mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira cyane abaturage bakomeje kwanga kwishora mubikorwa bwa ruswa ahubwo bagatanga amakuru kubayibasaba kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry asobanura uko icyaha cyakozwe

UMUSEKE.RW