Ruhango: Barakekwaho kwiba umugore bagasiga bamusambanyije ku gahato

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Aba basore bakekwaho umugore w'imyaka 58 bakanamusambanya ku gahato

Polisi mu Karere ka Ruhango, yataye muri yombi abasore batatu bakekwaho kwiba umugore w’imyaka 58 bakanamusambanya ku gahato.

Uyu mugore w’imyaka 58 y’amavuko ari gusaba ubufasha, yabwiye TV1 ko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’umujura wari wazanye n’abandi babiri.

Ibi ngo byabaye mu ijoro rya taliki 11 Ugushyingo 2024 mu Mudugudu wa Byemveni, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yemereye UMUSEKE ko abasore batatu bakekwaho gukora biriya batawe muri yombi bamaze gusambanya uwo mubyeyi.

Polisi ivuga ko bariya basore bari mu kigero cy’imyaka 20; 23 na 31 bibye uriya mugore matelas, imyenda ye n’inkweto basanze mu rugo rwe.

Uriya mugore we asaba ubufasha avuga ko bamwibye ibintu hafi ya byose atunze.

SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ati: “Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana.”

Polisi irashishikariza abaturage gutanga amakuru  ku bantu bafite imyitwarire iteye amakenga, bakoresha cyangwa bakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’imwe mu mpamvu nyamukuru y’ubugizi bwa nabi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo araburira  kandi abahungabanya umutekano akabasaba kubireka kuko Polisi iri maso kandi ko gucika Polisi bidashoboka.

- Advertisement -
Umugore uvuga ko yakorewe icyaha yabwiye TV1 ko akeneye ubufasha
Inzu atuyemo irashaje ikeneye gusanwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.