Rulindo – Rutsiro: Abageze mu za bukuru bashashe inzobe n’urubyiruko 

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rutsiro rwigishijwe uko rwakwishakamo ibisubizo mu iterambere ryabo, babigisha korora inzuki

Abagize ihuriro ry’abageze mu zabukuru bafata pansiyo ARR bo mu turere twa Rulindo bahurijwe hamwe urubyiruko, babaganiriza ku ndangagacirona kirazira z’umuco Nyarwanda, kugira ngo birinde gutana bajya mu byabagiraho ingaruka.

Ni muri gahunda yo gukuraho imipaka hagati y’abakuze n’urubyiruko, yatumaga badahuza ibiganiro, aho byagaragaraga ko urubyiruko rutumva abakuze babita abatajyanye n’igihe, abakuze nabo bagatinya guhanura urubyiruko babita abajyanye n’ibigezweho, bigatuma hatabaho gusangizanya ubunararibonye ku mpande zombi.

Hirwabayo Protais wo mu Karere ka Rulindo ni umwe mu rubyiruko,  avuga ko kubahuza n’abasheshe akanguhe bakabaha impanuro zuzuye kudatandukira umuco na kirazira, ngo babyungukiyemo byinshi bizabarinda kwishora mu bikorwa bibi, kandi ari bo  mbaraga z’igihugu.

Yagize ati” Muri iyi minsi ibintu by’umuco na kirazira urubyiruko dusa nk’aho tutabyitayeho,twiyita abagezweho ibya kirazira tukumva ko ari imvugo z’abakuze bataramenya ibigezweho, nibyiza ko batwegera nk’uku bakadukebura bakaduhanura ibyo dukwiye kwirinda byadushora mu kaga, ahubwo tukaba abanyarwanda nyabo bafitiye Igihugu akamaro”

Hirwabayo akomeza avuga ko nabo nubwo ari bato, bafite ubunararibonye basangiza abakuze cyane nko mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bagafatanya mu kwihutisha iterambere.

Ati” Natwe dufite ibyo twabasangiza, nk’ubu isi yabaye umudugudu serivisi nyinshi ni ku ikoranabuhanga kandi turarizi, twaribigisha, bakamenya ko guhabwa serivisi nko kwishyura mituweri n’izindi zose basabaga bibasabye kuva mu rugo babyikorera bakoresheje terefone, ibi byose twabifatanya twihutisha iterambere ry’igihugu.

Manizabayo Aliera wo mu Karere ka Rutsiro nawe ati” Impanuro nk’izi z’abakuze twari tuzikeneye cyane. Nko mu byo bambwiye nkuyemo ko kizira kwifuza ibyo ntabonera ubushobozi ahubwo nkwiye kunyurwa n’ibyo mfite. Noneho nkiga gukora cyane, aho banatwigishije uko twakorora inzuki, igisigaye ni ugufatanya ubu bworozi tukabuzanamo ikoranabuhanga nk’urubyiruko rwize, tugafatanya kwigirira umumaro tudateze amaboko.”

Umucungamutungo mu ishyirahamwe Nyarwanda ry’abageze mu zabukuru bafata pansiyo ku rwego rw’Igihugu, Kayitegeye Athanasie, avuga ko impamvu yo guhuriza hamwe abakuze n’urubyiruko bwari uburyo bwo gukuraho icyo babonye ari nk’umupaka hagati y’abakuze n’abato kugira ngo bagirane inama ku bibazo bitandukanye.

Yagize ati” Twasanze hagati y’abakuze n’urubyiruko harimo icyo twakwita bariyeri bameze nk’abatagira aho bahurira, abakuze bakiherera bakanenga imyitwarire y’urubyiruko, abato nabo bati abasaza n’abakecuru ntacyo batumariye, ntibazi ibigezweho, bituma dushyiraho iri huriro abakuze bigisha umuco indangagaciro na kirazira, bakagirana inama ku bibazo bihari, kuko igiti kigororwa kikiri gito, urubyiruko ni amaboko dukeneye kuko nibo mbaraga z’igihugu dufite”

- Advertisement -

Umukozi w’Umurenge wa Tumba mu  Karere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Batamuriza M.Claire, nawe yasabye urubyiruko kumva inama z’abakuze birinda gukora ibizira kuko byabangiriza ejo heza habo.

Yagize ati” Muri ibi bihe Kirazira urubyiruko ntiruzubahiriza, bigatuma bahura n’ingaruka nyinshi zirimo n’inda zitateguwe, ubusinzi n’ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango bashaka kwambura ababyeyi babo imitungo nayo idahari, cyera bavugaga ko urukwavu rukuze rwonka abana barwo, ariko ubu urubyiruko ngo ni ukurubaga bakarurya, ntibikwiye bakwiye kumva inama z’abakuze kuko ni inzu y’ibitabo twigiramo byinshi byiza.”

Mu mwaka wa 2018, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzamura amafaranga ya pansiyo ahabwa abari mu kiruhuko cy’iza bukuru biteganyirije mu kigega cyayo, RSSB.

Abakiraga ka pansiyo gato ni bo bongerewe kurusha abakira pansiyo itubutse.

Urubyruko n’abageze mu za bukuru baganiriye ku Ndangagaciro n’umuco Nyarwanda

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE/RULINDO