Rusizi: Kurindwa kuvoma ibiziba byaheze mu tubati tw’abayobozi

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Bavoma amazi yanduye
Abatuye mu murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi bahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cyo kutagira amazi meza, aho imyaka isaga icumi yihiritse bavoma amazi y’iiziba n’ay’ikiyaga cya Kivu.
Iyo utembereye hirya no hino muri uwo Murenge, uhasanga amavomo ya kijyambere ndetse n’ibigega byubatse ku nkengero z’imihanda hafi y’ingo z’abaturage, ku buryo ibyo bishobora gutuma ukeka ko begerejwe amazi meza.
Iyo witegereje ayo mavomo bubakiwe, usanga ibyatsi byarayatonzeho, n’andi muri yo yarangiritse ku buryo bigoye kwemeza ko yigeze kurangwamo amazi.
Bamwe mu batuye muri Nkanka baganiriye na UMUSEKE bemeza ko hashize imyaka icumi batabona amazi meza.
Bavuga ko muri uyu Murenge ugizwe n’Utugari dutanu, utugera kuri dutatu ari two tubona amazi rimwe mu mezi atatu, ni nako bigenda ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bigera kuri birindwi bihabarizwa.

Tuyizere Narcisse wo mu Kagari ka Kinyaga avuga ko ikibazo cy’amazi badasiba kukigeza ku bayobozi bakababwira ko bagiye kugikemura, ariko bigahera mu mpapuro.

Yagize ati: “Dufite ikibazo cy’amazi meza, naho yari ari amatiyo yarumye mu tugari twose. Tuvoma mu kiyaga cya Kivu cyangwa tukadaha ayo mu gishanga.”

Uwitwa Harindintwari Augustin avuga ko mu mwaka wa 2012 bahawe amazi na rwiyemezamirimo, ariko ko ayo mazi atamaze igihe kirekire.

Ati ” Muri 2016, umuyoboro w’amazi watunganyijwe n’abasirikare, twabonye amazi umunsi umwe gusa.”

Habimana Alfred, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe ubukungu, avuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Murenge wa Nkanka bakizi, kandi ko baganiriye na WASAC kugira ngo abaturage babone amazi meza.

Ati: “Twakiganiriyeho n’ubuyobozi bwa WASAC ku rwego rw’igihugu, batubwira ko hari umushinga bagiye gukora kugira ngo amazi agere muri utu tugari turimo ikibazo cy’amazi.”

Muri Kanama 2024, mu Karere ka Rusizi hatangiye umushinga uzamara amezi 18, uzasiga hubatswe imiyoboro y’amazi mu mirenge umunani, ifite ibilometero 57.

 

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i RUSIZI.