Rwatubyaye ntari mu bakina umukino wa Libya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro wo hagati w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rwatubyaye Abdul ntiyakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Libya wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025.

Uyu musore ukina muri AP Brera Strumica yo mu Cyiciro cya mbere muri Macédonie, ntiyakoranye imyitozo ya nyuma n’abandi bitegura umukino wa Libya uteganyijwe ejo Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.

Amakuru yatanzwe n’Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yemeje ko uyu musore yongeye kugira imvune.

Ati “Amakuru ni uko yagize imvune yoroheje yatumye atagaragara mu myitozo. Akomeje kwitabwaho n’abaganga.”

Si ubwa mbere Rwatubyaye imvune zimubuza gukina mu Amavubi, kuko muri Kamena uyu mwaka ubwo u Rwanda rwiteguraga kujya muri Côte d’Ivoire gukina na Bénin na Lesotho imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, uyu myugariro yasigaye i Kigali mu buryo butunguranye.

Amavubi arakina na Libya uyu munsi Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Stade Amahoro. Tariki ya 18 Ugushyingo, azahita akina na Nigeria i Lagos muri Nigeria.

Rwatubyaye Abdul ntiyakoze imyitozo ya nyuma itegura Libya
Muri Kamena uyu mwaka, ntiyajyanye na bagenzi be muri Côte d’Ivoire bari bagiye gukina na Bénin na Lesotho

UMUSEKE.RW