Shampiyona ya U15 yatanze abazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo hasozwaga shampiyona y’Abatarengeje imyaka 15 ikinwa n’ibigo by’amashuri mu Rwanda, ikipe y’abakobwa ya PS Baptiste yo mu Karere ka Huye n’iy’abahungu ya GS Kicukiro, zegukanye igikombe zihita zikatisha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 15 “African Schools Football Championship 2024” azabera muri Uganda mu kwezi gutaha.

Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 23 n’iya 24 Ugushyingo 2024, ku bibuga birimo icya Stade Ubworoherane na APICUR mu Karere ka Musanze, amakipe y’amashuri 12 arimo atandatu y’abakobwa n’atandatu y’abahungu, yakinnye imikino ya nyuma, nyuma yo kwitwara neza muri ‘Ligues’ esheshatu yari yabanje gucamo.

Mu Cyiciro cy’abakobwa, hari hitabiriye GS Kabusunzu (Nyarugenge), GS Rwingwe (Ruhango), PS Baptiste (Huye), GS Kinoni (Burera), GS Bushaka (Rutsiro) na IPM Mukarange (Kayonza) mu gihe mu bahungu hari hitabiriye GS Kicukiro (Kicukiro), GS St Michel Nyamirama (Kamonyi), Ecole Regina Pacis (Huye), GS Kampanga (Musanze), GS Busigari (Rubavu) na GS Kazo (Ngoma).

Ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, ni bwo habaye imikino y’amatsinda, aho amakipe yose yagiye agabanywa mu matsinda abiri, abiri yitwaye neza aba ari yo akomeza muri ½ cyakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo.

Mu Cyiciro cy’abahungu, Ikipe ya GS Kicukiro yo mu Karere ka Kicukiro yegukanye igikombe cy’iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS) ku bufatanye na FERWAFA, nyuma yo gutsinda Ecole Regina Pacis yo mu Karere ka Huye ibitego 4-0.

Igice cya mbere cyari cyarangiye ari ibitego 3-0 birimo bibiri bya Niyonzima Zaïdi na Ujeneza Patrick watsinze ikindi gitego cya kane mu gice cya kabiri.

GS Kicukiro yageze ku mukino wa nyuma itsinze GS Busigali yo mu Karere ka Rubavu ibitego 5-0 naho Ecole Regina Pacis yari yatsinze GS Kampanga yo mu Karere ka Musanze ibitego 3-1.

Mu bakobwa, Ikipe ya PS Baptiste yo mu Karere ka Huye yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda iya IPM Mukarange yo mu Karere ka Kayonza penaliti 6-5, ubwo amakipe yombi yari amaze kunganya ubusa ku busa.

Muri ½, PS Baptiste yasezereye GS Kabusunzu yo mu Karere ka Nyarugenge iyitsinze ibitego 3-0 naho IPM Mukarange isezerera GS Kinoni yo mu Karere ka Burera iyitsinze igitego 1-0.

- Advertisement -

Umwanya wa gatatu mu bahungu wegukanywe na GS Busigali yatsinze GS Kampanga ibitego 3-0, naho mu bakobwa wegukanywe na GS Kinoni yatsinze GS Kabusunzu ibitego 3-0.

Visi Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Sibomana Ernest, yavuze ko bishimiye uko iyi mikino yagenze kuko abana bagaragaje ko bari biteguye neza iri rushanwa.

Ati “Imikino tuyisoje neza kandi yagenze neza. Abana n’abatoza bari bariteguye, ni amarushanwa yatangiriye kuri buri kigo, agenda azamuka. Turashimira umufatanyabikorwa wacu FERWAFA kuko ibi mubona byose, ni yo iba yaduteye inkunga. Byagenze neza, ubu tubonye amakipe abiri azahagararira igihugu mu kindi cyiciro cyo ku rwego rwa Afurika.”

Komiseri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Turatsinze Amani, yavuze ko iri rushanwa ryashyizweho na CAF rigamije gufasha abana kwerekana impano zabo, ashimangira ko rizafasha u Rwanda kugira amakipe meza mu myaka iri imbere.

Ati “Turi muri gahunda yo kugira ngo mu myaka itatu iri imbere tuzabone ikipe y’Amavubi binyuze mu marerero. Niba mwabonye mu bakobwa, urabona hari ahazaza, mu myaka itatu tuzaba dufite ikipe nziza. Ndashimira FRSS ku bufatanye bwayo kuko dufatanya muri byinshi birimo kuzamura abana bakina n’abasifuzi.”

Yakomeje agira ati “Ubu iri rushanwa rigeze ku nshuro yaryo ya gatatu, turafatanya. Twe nka FERWAFA, dufite intego ko mu myaka itatu twaba dufite abana b’ibyiciro byose, ku buryo nta kipe y’igihugu tuzongera kugiraho ikibazo.”

GS Kicukiro na PS Baptiste zizahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika izabera muri Uganda tariki 4-8 Ukuboza 2024.

Aya makipe yombi yabaye aya mbere, yahawe igikombe, imidali ya Zahabu n’ibahasha y’ibihumbi 500 Frw.

Ni mu gihe buri kipe yitabiriye iyi mikino yabereye i Musanze, yahawe imipira itanu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ikipe ya PS Baptiste ni yo yegukanye igikombe mu Cyiciro cy’abangavu
GS Kicukiro, yegukanye igikombe mu bahungu
Abayobozi bafatanye agafoto n’abakinnyi
Komiseri Ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani, yabanje gusuhuza abakinnyi
Ibyishimo nyuma y’intsinzi
Ni imikino yarimo ubushake
Regina Pacis y’i Huye
PS Baptiste mbere y’umukino
Ikipe zahembwe ibikoresho birimo imipira yo gukina
Abana bahembwe ibirimo imipira izabafasha
Abayobozi ba FERWAFA, aba FRSS n’Akarere ka Musanze
Bamwe mu bakozi ba FERWAFA, bakurikiye iyi mikino

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *